Mugenzi yongeye gufasha Kiyovu imbere ya Police

Mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yongeye gufashwa na Mugenzi Bienvenue gutsinda Police FC.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023, kuri Stade ya Muhanga.

Ikipe ya Kiyovu Sports yabonye igitego cya kare, kuko ku munota wa Kabiri gusa Riyaad Nordien yari abonye inshundura za Police FC ku mupira yari ahawe na Nshimirimana Ismaël Pichou.

Gusa nyuma yo gutsinda igitego, iyi kipe yo ku Mumena yahise itangira gukina yugarira bituma Police FC iyisanga mu gice cya yo.

Uku gusubira inyuma kwa Kiyovu Sports, kwatumye Police FC iyisatira binayiviramo kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 45′ cyatsinzwe na Usengimana Danny.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1, ariko Urucaca rugakomeza kwinubira imisifurire.

Mu gice cya Kabiri, Kiyovu Sports yakomeje gutakaza imipira myinshi yavaga kuri Benedata Janvier utagize umukino mwiza, ariko wagera kuri Riyaad Nordien agateza ibibazo mu bwugarizi bwa Police FC.

Iyi kipe yo ku Mumena yakomeje gutakaza imipira myinshi, ari iy’Igipolisi cy’u Rwanda ihusha uburyo bwinshi bwari kubyara ibindi bitego nka bibiri.

Police FC yari nziza mu gice cya Kabiri, yakomeje gusatira cyane biza kuviramo Kiyovu kubona ikarita y’umutuku yeretswe Nshimirimana Ismaël Pichou wakoreye ikosa Rutanga Eric, bakamwereka ikarita y’umuhondo yasangaga indi yeretswe mu gice cya Mbere.

- Advertisement -

Ikipe yo ku Mumena yahise ikomeza kwirwanaho, kuko yari isigaye ituzuye.

Umutoza Mateso na bagenzi be, bahise bakora impinduka bakuramo Bigirimana Abedi na Riyaad Nordien basimburwa na Muhozi Fred na Mugenzi Bienvenue.

Aba bombi bafashije ikipe yabo, kuko ku munota wa 86 Muhozi yakorewe ikosa ahita anarihana, Mugenzi atsindira Kiyovu Sports igitego cya Kabiri.

Icyari gisigaye kwari ukwirwanaho, iminota 90 irangira Urucaca rubonye amanota atatu yuzuye yatumye rwuzuza 44.

N’ubwo iyi kipe yirwanyeho, abatoza bakomeje kugaragaza kutishimira imisifurire ya Ruzindana Nsoro, Dieudonné uzwi nka Dodos na Uwikunda Samuel wari umusifuzi wa Kane, wahesheje Pichou ikarita ya Kabiri y’umuhondo.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Police FC XI: Kwizera Janvier, Nkubana Marc, Rutanga Eric, Mussa Omar, Rurangwa Mossi, Nsabimana Eric, Didier, Osbone, Hakizimana Muhadjiri, Usengimana Danny, Iyabivuze Osée.

Kiyovu Sports XI: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Iracyadukunda Eric, Nsabimana Aimable, Mbonyingabo Regis, Benedata Janvier, Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismaël Pichou, Erisa ssekisambu, Riyaad Nordien, Iradukunda Bertrand.

▪︎Uko indi mikino yarangiye:

APR FC 6-1 Rutsiro FC

Rwamagana City 2-0 Sunrise FC

Bugesera FC 0-1 Mukura VS

Iracyadukunda Eric ubwo yari ahanganye na Hakizimana Muhadjiri
Kimenyi Yves yafashije Kiyovu Sports kuri uyu mukino
Police FC yabanjemo

UMUSEKE.RW