Ni gute Perezida Paul Kagame yakiriye igihembo yahawe na CAF

Ibihembo by’ababaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Africa (no ku Isi), byatangiwe i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe, 2023, ababihawe ni Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Maroc/Morocco, Mohammed VI.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, na Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe bashyikiriza igihembo Perezida Paul Kagame

Utarabona Perezida Paul Kagame kubera ko u Rwanda rwatwaye igikombe gikomeye mu mukino w’umupira w’amaguru, aramuzi rimwe na rimwe ku mikino ikipe y’Igihugu Amavubi iba yakinnye, ndetse baneshi baramuzi mu mikino y’Igikombe cy’Isi muri Qatar ko yari ahari mu gutangiza Igikombe cy’Isi.

Perezida Kagame kandi arazwi mu bafana b’imena b’ikipe ya Arsenal, yambara ku kaboko kayo Visit Rwanda. Mu Rwanda ho benshi bamuzi mu kuzamura umupira w’amaguru, harimo kuvugurura ibibuga no kubaka Stade nshya, i Huye, Rubavu, Nyagatare, Bugesera, Ngoma, ndetse vuba aha bwa mbere u Rwanda rwagize ikibuga kigezweho kandi gisakaye, iyo ni Kigali (BK) Arena, ariko mu minsi ya vuba Stade Amahoro iraba ari ikibuga mpuzamahanga nk’uko tubona za Emirates Stadium, mu Bwongereza cyangwa za Santiago Bernabeu i Madrid muri Espagne.

Ibyishimo ku maso, rimwe anyuzamo agatera “story”, Perezida Paul Kagame yishimiye kuba yakiriye igihembo cy’indashyikirwa, ndetse aha ikaze abaje mu nama ya FIFA, i Kigali, ihari kuva tariki 13-17 Werurwe, 2023, abasaba kwisanga mu Rwanda, bakumva ko igihugu barimo na bo ari icyabo.

Yagize ati “Igihembo nk’iki ni kimwe muri bya bintu uba utateganyaga, cyangwa wumvaga ko wahabwa. Mu by’ukuri mu mateka yacu, bamwe muri twe bumvaga ko tutahembwa byinshi, cyangwa tudakwiye byinshi, ariko iyo bije muri ubu buryo byaje, dufite umugani uvuga ngo ikintu cy’agaciro nk’ako “ucyakirana ibiganza byombi”, igihe nakiraga igihembo n’ibiganza byombi ni icyo bivuze, twishimiye igihembo, twishimiye icyo cyubahiro.”

Perezida Kagame yavuze ko ikintu kimwe cyafashije u Rwanda kwikura mu bibazo rwari ruhanganye na byo ari umupira w’amaguru.

Yavuze ko mu gihe cy’urugamba rwo kohora igihugu umukino w’umupira w’amaguru watumye bahagarika imirwano, barakina mu bice FPR-Inkotanyi yari yarafashe mu Majyaruguru, gusa ngo byabaye bibi kuko bamwe mu bamenyekanye ko bagiye gukina umupira w’amaguru bishwe.

Ati “Ntabwo bishwe kubera ko baje gukina umupira w’amaguru, ahubwo bishwe kubera ko bagiye gukina n’abatagombaga gukina umupira w’amaguru.”

Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Imikino kuzamura urwego rwa Football mu gihugu

Perezida Paul Kagame yavuze ko umupira w’amaguru ari umukino ukunzwe. Avuga ko ikintu kizwi muri Africa, ari uburyo abana babanga umupira muri karere (mu birere by’ingabo by’insina) bagakina uwo mukino ndetse bamwe bakibagirwa ifunguro ryo ku manywa.

- Advertisement -

Yavuze ko mu Rwanda mu bijyanye n’uyu mukino rutari aho rukwiye kuba ruri, asaba Minisitiri w’Imikino, Mme Aurore Mimoza Munyangaju kugira uruhare mu kuzamura urwego rw’igihugu muri uyu mukino rukagera ku rwego mpuzamahanga.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero kuri Maroc yahagarariye Africa mu gikombe cy’Isi muri Qatar kandi ikagera kure muri ½ asaba abari bahari kuyiha amashyi.

Yavuze ko abakinnyi bo muri Africa bafite impano bakunze kujya i Burayi n’ahandi kugerageza amahirwe, ariko avuga ko Africa ikwiye gukora ibishoboka byose, kugira ngo ibyo bajya gushaka hanze ya Africa babibone iwabo.

Kagame yashimiye abakinnyi b’ibyamamare muri Africa, avuga ko babera urugero abana bato, ariko abasaba kugira imyitwarire iboneye (ikinyabupfura) mu kibuga no guhora bashyize imbere intego itumye ariho bari, avuga ko ikipe ya Maroc/Morocco yabyerekanye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.

Umwami wa Maroc/Morocco, Mohammed VI ntabwo yaje i Kigali, yohereje Minisitiri w’Uburezi na Siporo, Rachid BENMOKHTAR BENABDALLAH gufata icyo gihembo mu zina rye.

Inama rusange ya FIFA (FIFA Congress) iraba ku nshuro ya 73, ikaba ibera i Kigali kuva tariki 13-17 Werurwe, 2023, ikaba yaritabiriwe n’abantu 2,000 bavuye mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru 211.

Muri bo harimo ibyamamare muri ruhago, ndetse na Arsene Wenger watoje Arsenal, akaba afite ibigwi mu kuzamura impano na we ari i Kigali.

Rachid BENMOKHTAR BENABDALLAH ni we wakiriye igihembo cyagenewe Umwami wa Maroc, Mohammed VI

HATANGIMANA Ange Eric / UMUSEKE.RW