“Nimundekura nzibagirwa kunenga Politiki z’u Rwanda”, byinshi ku mbabazi zahawe Rusesabagina

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
U Rwanda ruvuga ko rutazarekura Rusesabagina Paul kubera igitutu cy'amahanga (Archives)

Mu masaha y’ikigoroba Minisiteri y’Ubutabera yemeje ko Perezida Paul Kagame yababariye abagororwa, barimo Paul Rusesabagina, na Callixte Nsankara bari mu bushorishori bw’urubanza rw’abaregwa iterabwoba, ku bikorwa byahitanye abasivile bikangirikiramo byinshi bikozwe n’umutwe wa MRCD-FLN.

U Rwanda ruvuga ko rutazarekura Rusesabagina Paul kubera igitutu cy’amahanga (Archives)

Aya makuru yari yatangiye guhwihwiswa mu itangazamakuru, cyane iryegamiye kuri Leta ryabonye mbere inyandiko ya Minisiteri y’Ubutabera.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko Perezida Paul Kagame yababariye imfungwa Paul Rusesabagina wari wakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, ndetse na Callixte Nsabimana wiyitaga Major Sankara ubwo yari mu nyeshyamba za FLN ari umuvugizi wazo.

Izi mbabazi bahawe, mu mabaruwa atandukanye ari muri iyi nkuru, bigaragara ko Rusesabagina yatakambye agendeye ku kuba ashaje ndetse akaba afite indwara zidakira zashyira ubuzima bwe mu kaga, akaba yarasabye imbabazi ngo asange umuryango we.

Hari aho avuga mu ibaruwa ye ati “Nzibagirwa ibyo kwibaza kuri politiki z’u Rwanda.”

Asaba imbabazi yagaragaje ko adashyigikiye gukoresha ingufu n’ibikorwa bibi (violence) kugira ngo abone inyungu za politiki, akaba asaba imbabazi ku bikorwa byose bya MRCD-FLN byahitanye ubuzima bw’abantu.

Yagize ati “Mbikuye ku mutima ngaragaje agahinda k’akababaro ibikorwa bya FLN byateye ababiguyemo n’imiryango yabo.”

Kuri Nsabimana Callixte na we wasabye imbabazi avuga ko yari yayobye yijandika mu bikorwa bibi.

Yagaragaje ko Perezida Paul Kagame asanzwe agira imbabazi kuva yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba yaraburanye yemera ibyaha kandi agakorana n’inzego z’ubutabera, ndetse yagaragaje ko akuze kandi ko nta mwana afite bityo ko nababarirwa azabasha gushinga urugo.

- Advertisement -

Sankara yanitandukanyije burundu na MRCD-FLN.

Ministeri y’ubutabera ivuga ko Perezida Paul Kagame yanababariye abandi bafungwa 18 bari muri uru rubanza rw’iterabwoba.

Hari hashize iminsi mike Perezida Paul Kagame yoroheje imvugo ku kibazo cyo guha imbabazi Paul Rusesabagina, akaba yarabwiye umunyamakuru Steve Clemons, w’ikinyamakuru Semafor ko u Rwanda rutibohera ku mateka yahise, ko guha imbabazi Paul Rusesabagina bishoboka kuko ibiganro bigeze kure.

Gufungura Paul Rusesabagina, “hatewe intambwe ikomeye mu biganiro”

 

 

UMUSEKE.RW