Nyamagabe: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba aho kwigira gusoma

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe basigajwe inyuma n’amateka batazi gusoma no kwandika barasaba aho kubyigira nkuko byahoze, ubuyobozi bwo buvuga ko hahari.
Abasigajwe inyuma n’amateka batazi gusoma no kwandika barasaba aho kubyigira

Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu mudugudu wa Rwufe mu kagari ka Mujuga mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe batujwe muri uriya mudugudu ku gasozi bihariyemo aribo gusa, bavuga ko babangamirwa no kuba hari benshi batazi gusomano kwandika.

Uwitwa Ntuyaha Emmanuel yabwiye UMUSEKE ati“Natwe tuba dukwiye kumenya ubwenge kimwe n’abandi tukamenya gusoma no kwandika kuburyo umuntu yajya mu mujyi runaka bikanamworohera ku gisoma kikayobora umuntu”.

Mugenzi witwa Ayabantu Claudette nawe yagize ati“Ngera ku cyapa simenye kugisoma nkayobagurika ariko iyo menya gusoma sinayoba”.

Barasaba isomero, iyo barisaba banabishingira ko iryo somero ryahahoze ariko nyuma rikaza gusenyuka.

Umwe muri bo yagize ati“Nari natangiye kwiga mu isomero none ryarasenyutse ducika intege kuko njye narinatangiye kumenya kwandika inyajwi n’imibare imwe ni imwe, ariko ubu ubwenge bwasubiye inyuma kuko tutakiga”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umushinga w’ababumbyi mu Rwanda COPORWA, Vincent BAVAKURE abona kutagira isomero kuri aba baturage ari ikibazo akavuga ko kigomba gukemuka.

Ati“Tugize ubushobozi twakubakayo inzu cyangwa tukifashisha ibigo by’amashuri gusa dushobora no kuvugana n’inzego bwite za leta bakadutiza ishuri.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe ntibwemera ko aba baturage babuze isomero, burabishingira ko isomero riri hafi ahubwo icyo bagiye gukora ari ugushishikariza aba baturage kurigana.

- Advertisement -

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yagize ati“Hari abasigajwe inyuma n’amateka batazi gusoma no kwandika ariko si benshi kuva aho batuye ukoze urugendo rw’iminota makumyabiri n’amaguru waba uhageze kandi umwe muri bo yigayo bityo  bitarenze ukwezi kwa karindwi tuzaba twongereye umubare wabo.”

Nta mibare ishingiro y’aba baturage izwi bavuga ko batazi gusoma no kwandika gusa bari hamwe abazi gusoma bagasabwa guhaguruka, abatabizi nibo benshi basigara bicaye.

Ubushakashatsi bwakozwe na COPORWA mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko abasigajwe inyuma n’amateka barenga ibihumbi 36 mu gihugu cy’u Rwanda, 50% muri bo ntibazi gusoma icyarimwe no kwandika kandi 30% muribo batabizi ni abakuze.

Leta y’u Rwanda ifatanyije na COPORWA mu mushinga PIMA ku nkunga ya NPA igenda ifasha aba baturage kuba bahindura imyumvire kuko nabyo bigaragazwa nk’ibibadindiza bityo bakaba banagaragara no mu nzego z’ubuyobozi ndetse bakaba banagira isuku n’ibindi byiza.

Ubuyobozi bwa COPORWA bwizeza aba baturage ko bazakorana hakabonerwa isomero
Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyamagabe