Nyamasheke: Hari umuhanda uwugezemo abura amajya n’amaza

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko mu gihe cy’imvura umuhanda bakoresha uwugezemo abura ayo acira n’ayo amira kubera ububi bwawo.

Kugeza umurwayi kwa muganga ni ugusenga kuko umuhanda warangiritse cyane

Ni abaturage bakoresha umuhanda uhuza Tyazo, Rangiro na Banda babwiye UMUSEKE ko bari mu bwigunge kubera ko ubuhahirane budashoboka kubera uyu muhanda wangiritse ku buryo bukomeye.

Bavuga ko bagorwa no kugera ahari ibikorwa remezo birimo amashuri, ibitaro no kugeza ibicuruzwa mu ma santeri agiye atandukanye ko n’umusaruro beza batabasha kuwugeza ku isoko.

Nzabonimpaye Damien wo mu Murenge wa Cyato ahamya ko uyu muhanda ari mubi cyane ko na ambulance kugeza umurwayi kwa muganga babanza kujya ku mavi.

Ati ” Kugeza umurwayi ku bitaro bya Kibogora agerayo yanegekaye iyo akavura gatonyanze ntibyorohera abacuruzi kuvana ibicuruzwa mu Kirambo babigeza ku i Yove,  imodoka ntabwo yabizana birara nzira.”

Uwiringiyimana Saphilla nawe agira ati “Ibyo duhinga biba bigoranye kubigeza ku isoko, ejo imvura yaraguye nta wabashije kugera mu isoko, turasba ubuyobozi kudufasha bakadukorera umuhanda.”

Uwitwa Iradukunda Samuel avuga ko kuva aho atuye ajya aho barangura ibicuruzwa akoresha 8000 Frw kuri moto, asanga aho gutera imbere basubira inyuma amanywa n’ijoro.

Ati “Inzara igiye kuzatwica ntabwo tukirangura, ntaho byanyura kubera kubura umuhanda, imikingo yaratengutse, ubuyobozi budufashe budutsindagirire uyu muhanda tuve mu bwigunge.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko iki kibazo kizwi kandi ko gihora gikorerwa ubuvugizi ko ubushobozi nibuboneka uzakorwa.

- Advertisement -

Muhayeyezu Joseph Desire umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati “Ikibazo cy’umuhanda wa Rangiro-Banda turakizi, siwo wonyine, dufite ikibazo cy’imihanda iteje ibibazo, nk’Akarere turabizi, inyigo zarakozwe ikibazo gihari ni ingengo y’imari itadukundira kubikora.”

Akomeza avuga ko baticaye ubusa bari kureba icyo gukora kugira ngo abo baturage ubuhahirane bwabo bukomeze.

Ati “Ibibazo bigaragaye nk’ibyo bikomeye icyo dukora n’ukureba ubushobozi buhari niba ari ahantu hadashobora kugendwa hakorwe hashyirwemo amabuye amazi ayoborwe.”

Muhayeyezu yasabye kandi abaturage kurwanya isuri mu mirima yabo no gukora umuganda wo kuyobora amazi ahakwiriye.

Ibice by’uyu muhanda bifite ikibazo cyane ni mu Murenge wa Rangiro n’uwa Kagano n’igice gito cyo mu Murenge wa Kanjongo.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke