Nyamasheke: Umugabo yategewe kugotomera “NGUVU” ebyiri ziramuhitana

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke yapingiwe kugotomera inzoga ebyiri za “Nguvu” benshi bita “Ibyuma” agahabwa 5000 Frw, ahura n’uruva gusenya yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.

Inzoga za Nguvu Gin zifite ubukana budasanzwe

Byabereye mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Karambi aho Karimunda Phenias w’imyaka 43 yakoreraga umwuga wo kubaza imbaho.

Uyu mugabo wahitanywe na “Nguvu Gin” ebyiri yari yazipingiwe na mugenzi we bari basanzwe bakorana nk’uko ubuyobozi bwabihamirije UMUSEKE.

Elias Ntihemuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga avuga ko Karimunda yamaze kunywa ziriya nzoga ahita agwa hasi ashiramo umwuka.

Yagize ati “Hari ku Cyumweru nibwo twamenye amakuru ko uwitwa Karimunda Phenias yakoraga umwuga wo kubaza uwo bakoranaga yamupingiye kunywa inzoga ebyiri yari afite bita ibyuma akamuha amafaranga ibihumbi bitanu.”

Avuga ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi bahageze bajyana umurambo wa nyakwigendera ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

Yagize ati ” Iperereza riracyakomeje, ibyavuye muri autopsy biracyari mu nzego z’iperereza.”

Gitifu Ntihemuka asaba abaturage kwirinda ubusinzi bakanywa mu rugero by’umwihariko bakirinda intego kuri ziriya nzoga zitwa “Ibyuma” kuko zigira ubukana budasanzwe.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri nibwo umurambo wakuwe mu bitaro bya Kibogora ushyingurwa n’umuryango we.

- Advertisement -

Nyakwigendera avuka mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Gasayo mu Murenge wa Karengera akaba ayari amaze igihe gito aho yaguye.

Inzoga za Ingufu Gin Ltd abaturage bahimbye icyuma zemewe gucuruzwa mu Rwanda bigaragazwa n’ikimenyetso cy’ubuziranenge.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW