Nyanza: Abagore basabwe kwimakaza umuco w’isuku

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Jeannette yavuze ko bafite inshingano zo guteza imbere umugore

Abagore bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza basabwe kwimakaza umuco w’isuku mu ngeri zose.

Jeannette yavuze ko bafite inshingano zo guteza imbere umugore

Ubwo mu karere ka mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore ubuyobozi bw’uriya murenge bwasabye abagore kwimakaza umuco w’isuku.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yasabye abagore ko bakwiye kugira imyitwarire myiza ariko inashingiye ku muco bityo ukwiye kongera kugarukaho ugatozwa abana.

Ati “Hari ingeso mbi y’umwanda ukigaraga mu ngo bityo abagore bakwiye kongera kugira isuku mu ngo zabo.”

Gitifu Egide akomeza avuga ko hari abagabo bata ingo bakajya mu rundi rugo bitewe n’umwanda w’umugore we bityo isuku ikwiye kuba ku mubiri, aho murara n’ibikoresho byose byo mu rugo

Ati “Muby’ukuri nubwo ihame ry’uburinganire ridaheza umugabo nawe kugira isuku ariko hari isuku y’ibanze umugore nawe agomba kugiramo uruhare.”

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa isuku ku bagore umushinga Actionaid wahaye abana b’abakobwa ibikoresho by’isuku birimo ibase, indobo n’ibindi.

Umwe yabwiye UMUSEKE ati”Ibi bikoresho duhawe bigiye kudufasha kunoza isuku aho tuba kuko ntibyatworoheraga kubona uko tuyinoza kuko nta bikoresho twabaga dufite”

Undi nawe yagize ati “Turashimira umushinga Actionaid udutekerezaho ukaduha ibikoresho by’isuku bikaba bigiye kudufasha.”

- Advertisement -

Umurungi Jeannette umuhuzabikorwa wa Actionaid mu ntara y’Amajyepfo avuga ko umugore bamufasha mu iterambere, kandi ibikoresho by’isuku bahawe ari uburyo bwo kugirango biborohere kuyigira.

Ati “Umwana w’umukobwa iyo yabyariye iwabo kenshi aba afite ubushobozi buke akanashukishwa utuntu duto turimo n’ibikoresho by’isuku iyo ntawundi wo kubimuha ari nabyo twakemuye.”

Umushinga Actionaid kandi nyuma y’ibikoresho by’isuku kandi wahaye telefone zigezweho abagore mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.

Abakobwa babyariye iwabo bahawe ibikoresho by’isuku

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza