Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

Abakuru b’imudugudu bo mu karere ka Nyanza bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ko kutagira telefone zigezweho ari imbogamizi kuri bo.

Haganiriwe uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikwiye gukumirwa

Mu nama mpuzabikorwa yateguwe  n’akarere ka Nyanza gafatanyije n’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu(GMO) baganira ku ruhare rw’inzego z’ibanze mu ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abakuru b’imudugudu bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ko kutagira telefone zigezweho ari imbogamizi mu kazi kabo.

Musabyimana Alphonsine umukuru w’umudugudu wa Bweru mu kagari ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yavuze ko kutagira telefone igweho biba bigoye kubona uko batanga raporo

Ati “Birumvikana niba hari umugore uhohotewe n’umugabo kubona uko wafotora ngo woherereze inzego zo hejuru ni biba byoroshye ibaze aho umuntu ashobora kujya gutira umuturanyi.”

Mugenzi we uyobora umudugudu wa Kiganda mu kagari ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Yagize ati “Isi ya none ni ugukoresha ikoranabuhanga kubona telefone zigezweho byadufasha cyane kuko turazikenera cyane mu kazi twashinzwe ko gukorera abaturage.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko abayobozi b’imudugudu hari telephone bigeze guhabwa mu minsi yashize ariko abenshi ubu nibashya

Ati “Nabibemereye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa tuzashaka uko tuzibagezaho ariko turabasaba umusaruro.”

Ubu mu karere ka Nyanza habarurwa imidugudu 420 aka karere kandi kashimiye ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana ku murava bwagaragaje mu bikorwa by’ubukangurambaga muri gahunda za leta zitandukanye mu kwesa imihigo yo ku  rwego rw’umurenge mu mwaka w’imihigo 2021-2022 byanatumye uyu murenge warabaye indashyikirwa ku rwego rw’akarere.

- Advertisement -
Umurenge wa Busasamana washimiwe uko witwaye muri gahunda za leta kurenza indi mirenge igize akarere ka Nyanza
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza burikumwe n’urwego rw’umuvunyi bwije abakuru b’imudugudu telefone zigezweho

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza