Nyanza: Barasaba ko Perezida Paul Kagame akomeza kubayobora

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Bamwe mu banyamuryango wa RPF-Inkotanyi bagaragaje ko bagikeneye Paul Kagame ngo akomeze kubayobora

Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza barifuza ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kubayobora bigendanye n’ibyo bamaze kugeraho.

Bamwe mu banyamuryango wa RPF-Inkotanyi bagaragaje ko bagikeneye Paul Kagame ngo akomeze kubayobora

Abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’umurenge wa Busasamana baje kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango FPR- Inkotanyi umaze ubayeho.

Enock Nkurunziza Chairperson w’umuryango ku rwego rw’umurenge wa Busasamana avuga ko ubu hari byinshi bimaze kugerwaho muri uyu murenge birimo imihanda ya Kaburimbo, inganda, agakiriro n’ibindi kubwe ukabona ko uyu murenge ubu wavanwe mu bwigunge

Yagize ati “Mbere ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri uyu murenge wa Busasamana n’akarere ka Nyanza hari ubwigunge ariko ubu hari umucyo ndetse hari n’iterambere rirushijeho.”

Hari abanyamuryango bakurikije ibyo babona bamaze kugeraho basaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayobora umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu ko yakomeza kubayobora

Uwitwa Munyambonwa John yabwiye UMUSEKE ati “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Chairman w’umuryango ku rwego rw’igihugu ndamusaba ko yakomeza kutuyobora, akaguma ku isonga kugira ngo akomeze ahuze Abanyarwanda nk’uko abikora, kandi ibikorwa by’iterambera ry’abanyarwanda amaze kutugezaho byanakomeza kwihuta.”

Musabayezu Charlotte na we yagize ati “Twifuza ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uyobora umuryango FPR-Inkotanyi yakomeza kutuyobora kugira ngo twe nk’abagore dukomeze gutezwa imbere.”

Mme Alice Kayitesi yerekana impano yahawe n’urubyiruko

Chairperson w’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Amajyepfo icyarimwe akanaba Guverineri w’iyi ntara, Alice Kayitesi avuga ko hari byinshi byagezweho, agashyigikira icyifuzo cy’abanyamuryango akanaboneraho kugira ibyo yibutsa aba banyamuryango.

Ati “Turabasaba gukomeza kugira ubufatanye, ariko no kuba abanyamuryango beza b’intangarugero bahamya koko ubunyamuryango bwabo, bugaragaza ko koko ari Inkotanyi nyazo, bitabira gahunda za leta ziba zabashyiriweho, ariko kandi bakabera abandi urugero rwiza.”

- Advertisement -

Umurenge wa Busasamana ugizwe n’utugari dutanu, urishimira byinshi bitandukanye birimo no kuba muri uyu murenge hari kubakwa ingoro y’umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’intara n’akarere, abanyamuryango kandi boroje abaturage amatungo magufi.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza