Nyanza: Hari abakozi ba G.S Gahombo A bamaze amezi menshi badahembwa

Abazamu n’abatekera abanyeshuri nibo babwiye UMUSEKE ko basonzeye umushahara wabo bakoreye baheruka cyera.

Abakozi bo mu gikoni n’umuzamu bavuga ko baheruka guhembwa kera

Eliezel Munyaburanga atuye mu mudugudu wa Serivisi, mu kagari ka Gahombo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, ni umuzamu ku ishuri rya G.S Gahombo A.

Avuga ko yakoze amezi atatu ariko umushahara we ugahabwa undi muntu utarakoraga.

Ati “Narakoze kuva mu kwezi kwa Gatanu kwa 2022 kugeza mu kwezi kwa karindwi ntahembwa, nabaza bakambwira ngo amafaranga yagiye ku wo nasimbuye biranyobera, mbajije ubuyobozi bumbwira ko bugiye kubikemura ariko birangirira aho.”

Eliezel kandi aho atangiye guhembwa ngo aheruka umushara mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2022, nyamara yarakomeje gukora kugeza n’ubu.

Ati “Amezi atatu arashize n’ubu mperuka umushahara umwaka ushize, umugore ahora ambaza impamvu ntahembwa kandi aba azi ko nagiye ku kazi, nkamusaba gutegereza ariko usanga twe nta guhemberwa ku gihe.”

 

Abakora mu gikoni ngo batahira ibiryo, abo basize mu rugo ntacyo babona!

Uretse kandi uyu musaza hari bagenzi be bakora mu gikoni batekera abanyeshuri, na bo bahuje ikibazo bo badusabye ko barindirwa umutekano kuko imyirondoro yabo imenyekanye bishobora kubabagiraho ingaruka zirimo no kwirukanwa mu kazi.

- Advertisement -

Bavuga ko bamaze amezi atanu nta mushahara bahabwa, ari ugutahira ibiryo gusa byo ku ishuri ariko imiryango yabo ntacyo iba yabonye.

Eliezel na bagenzi be bakurikije ingaruka byabagizeho zo kudakemura ibibazo bimwe na bimwe, basaba ko bahabwa umushahara wabo.

Ubuyobozi bw’iri shuri ntibwemeye kugira icyo butangaza kuri iki kibazo.

Umuyobozi wa G.S Gahombo A, Shumbusho Aimable yemeye kutwakira mu biro bye maze ahita adutegeka kuzimya ibikoresho by’akazi.

Twavuye mu biro bye avuze ko nta makuru makuru aduha.

Gusa umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko aba bakozi babona umushahara wabo bitarenze kuri uyu wa Kabiri kuko ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko hari harabaye ikibazo cya banki.

Ati “Mbabwiye ko bagomba kugikemura mu gihe kitarenze umunsi umwe.”

Aba bavuga ko batahembewe igihe bagenerwa amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda buri kwezi, Eliezel we anavuga ko ikibazo yashatse kukigeza mu zindi nzego zirimo abadepite, ariko ubuyobozi bw’ishuri bukamubuza ko burimo kugikemura.

Umuyobozi wa G.S Gahombo A, Shumbusho Aimable yanze gutanga amakuru ku bibazo bihari

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza