Nyanza: Umumotari yagonze ikamyo iparitse

 Umumotari wavaga mu karere ka Nyanza yerekeza mu karere ka Huye yagonze ikamyo iparitse ahita apfa.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Byabereye mu muhanda mugari wa kaburimbo Nyanza – Huye, mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Kibinja mu mudugudu wa Ngorongari, ahagana saa sita z’igicuku mu ijoro ryakeye.

Umumotari witwaga Musonera Jean Pierre w’imyaka 43 y’amavuko yari atwaye moto ifite ibirango RF 336Z.

Yagonze ikamyo (Trailer) ifite ibirango T0229A/E6535A ayiturutse inyuma ahita apfa. Iyi kamyo yari itwawe n’uwitwa Ngendahimana Thierry w’imyaka 44 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana, yabwiye UMUSEKE ko iyo kamyo yari iparitse.

Ati “Umumotari yayigonze mu gihe yari iparitse, yapfuye.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko iyo kamyo yari ipakiye imyumbati iyivanye Tanzania iyijyana i Kamembe mu karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umushoferi w’ikamyo yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Busasamana, naho umurambo wajyanywe ku bitaro by’i Nyanza.

Nyakwigendera amakuru avuga ko yakomokaga mu karere ka Huye.

- Advertisement -

Bikekwa ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi kuri uriya mumotari.

Ubuyobozi busaba abatwara ibinyabiziga kwirinda kugengendera ku muvuduko mwinshi, cyangwa gutwara unaniwe, cyangwa se wasinze kuko bishobora gutera impanuka bikaba byanabyara urupfu.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza