Paul Rusesabagina yabonanye n’umuryango we muri America

Umukobwa wa Paul Rusesabagina Carine Kanimba  yashimye kuba Se nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, bongeye kumubona.

Ifoto ya Paul Rusesabagina aseka yashyizwe kuri Twitter n’umukobwa we

Yarekuwe nyuma y’imyaka irenga ibiri ari muri gereza akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Carine Kanimba, umukobwa we wakomeje guhirimbana ngo afungurwe, kuri Twitter yishimiye ko Se yongeye guhura n’umuryango we.

Yagize ati “Paul Rusesabagina arabohowe, data yamaze kugera San Antonio, Texas. Ndashimira buri wese wagize uruhare rutoroshye mu gutuma agaruka mu rugo. Ubu umuryango wacu wongeye guhura.”

Rusesabagina w’imyaka 68, yavuye muri Qatar kuwa gatatu mu gitondo n’indege ya Amerika agera i Houston muri Texas ku wa Gatatu nimugoroba ku masaha yaho.

Umujyanama mu by’umutekano mu Biro bya Perezida wa America, White House witwa Jake Sullivan yavuze ko Paul Rusesabagina yahuye n’umuryango we n’inshuti zari zimaze igihe kirekire zitegereje uyu munsi.

Ati “Ndashimira abantu bose bo mu butegetsi bw’u Rwanda batumye ibi bishoboka.”

AFP yari yatangaje ko mbere yo kwerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabanje gukoresha ibizamini by’ubuzima.

Rusesabagina yarekuwe nyuma y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Amerika byahujwe na Qatar, nyuma yo gufatwa mu 2020 agakatirwa gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba.

- Advertisement -

Ifungurwa rye ryahagurukije ibihugu by’ibihanganjye ku Isi birimo na Amerika. Yaba umukobwa we ndetse na bimwe mu bihugu by’amahanga ntibyemeraga ifungwa rye kuko bavugaga ko ridakurikije amategeko ndetse ko “Yashimuswe.”

Rusesabagina yashinjwe gutegura no gutera inkunga ibitero byiciwemo abantu umutwe wa MRCD- FLN yari ayoboye  wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019.

Yaje  kwivana mu rubanza rwe avuga ko “nta butabera ategereje mu rukiko” mu Rwanda.

Icyakora haheruka kujya hanze ibarura isaba Imbabazi ku byaha yari akurikiranyweho ndetse yiyemeza gutera umugongo ibikorwa bya Politiki byatumye yijandika muri ubwo bugizi bwa nabi.

“Nimundekura nzibagirwa kunenga Politiki z’u Rwanda”, byinshi ku mbabazi zahawe Rusesabagina

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW