Perezida Kagame yahaye inama “urubyiruko rw’i Kinshasa rushaka kwamagana Macron”

  • Nimwigarambye mwamagana abayobozi banyu “muhereye kuri Perezida” 

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Perezida Paul Kagame yasabye abaturage ba Congo kumenya impamvu yatuma bigaragambya ko ntaho ihuriye n’uruzinduko rwa Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron ahubwo abasaba kwamagana abayobozi babo badakemura ikibazo.

Perezida Paul Kagame aganira n’Abanyamakuru

Umunyamakuru wa al-Jazeera ukorera i Nairobi, yabajije Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kugira icyo avuga ko ku bateganya kwigarambya muri Congo, bagaragaza ko badashyigikiye uruzinduko rwa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu gihugu cyabo.

Perezida Macron yatangiye uruzunduko muri Africa ahereye muri Gabon, azajya muri Angola, Congo Brazzaville na Congo Kinshasa.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yavuze ko abaturage “beza ba Congo” bashaka kwigaragambya kubera ko Macron azabasura, bibeshye ku cyo bakwiye kuba bigaragambiriza n’abo bakwiye kwigaragambya bamagana.

Ati “Nabwira abigaragambya ko batazi neza impamvu y’icyo bagiye kwigaragambiriza, ntibakabaye bigaragambya kubera uruzinduko, kubera ko uruzinduko ntabwo ari yo mpamvu yateye ikibazo. Kuki wabikora?

Nanone kuba u Rwanda rwivanga mu bya congo, na byo si ikibazo, kuko niba wigaragambya kubera ko u Rwanda rwivanga mu bibazo bya Congo, urigaragambya ku mpamvu itari yo.

Niba wigaragambya kubera M23, kwigaragambya kwawe ni uguta igihe cyawe, kandi ntibizagukemurira ikibazo kuko si cyo kibazo.

Ubwo rero igisubizo cyange ku bigaragambya, nabaye nigaragambya namagana Guverinoma, abayobozi bange, abo bigaragambya iyo mba nabavugisha nababwira ko bigaragambya ku mpamvu zitari zo, mwigaragambye mwamagana abayobozi, muhere kuri Perezida wanyu, kuri Guverinoma ni bo batari gukemura neza ikibazo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Perezida Macron azasura DR.Congo nta kibazo abibonamo kuko abona ari umuntu wafasha mu gutanga umusanzu ngo amahoro mu karere agaruke, kandi ngo amubonamo ubwo bushobozi.

- Advertisement -

Ku bigaragambya, Kagame yavuze ko bayobye kuko bagakwiye kuba bakora ibindi bitari ukwigaragambiriza ko Perezida Emmanuel Macron yabasuye.

 

Ishyaka rya Perezida Tshisekedi ryasabye abaturage kuzereka Macron urugwiro

Urugendo rwa Perezida Macron rukomeje gutandukanya abanye-Congo mu bitekerezo. Imvugo z’abayobozi bamwe muri Congo zatumye abaturage bishyira Perezida Macron bashinja kuba inshuti ya Perezida Paul Kagame n’u Rwanda.

Byatumye ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi risohora itangazo rishishikariza abaturage ba kiriya gihugu kuzakirana urugwiro Emmanuel Macron.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Augustin Kabuya Tshilumba, yavuze ko Perezida Macron azagera i Kinshasa ku wa 04/03/2023 mu rugendo rugamije gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Yasabye abayoboke b’ishyaka kuzamwakirana urugwiro kuri uwo munsi.

Iri tangazo rihotse nyuma y’uko urubyiruko rw’intagondwa rwiyita “Aba-Talibans” rutwitse inzu y’umuhanzi Fally Ipupa, ku wa Kabiri tariki 28/02/2023 bamushinja ko yitabiriye ubutumire bwa Perezida Emmanuel Macron bahuye ku wa Mbere.

UMUSEKE.RW