Perezida Kagame yavuganye kuri telefoni na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza

Guverinoma y’Ubwongereza yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida Paul Kagame baganira ku ngingo zitandukanye.

Rishi Sunak, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza

Iki kiganiro cyabaye tariki 06 Werurwe, 2023 nubwo inkuru yasohotse kuri uyu wa Kabiri.

Abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’ubwongereza mu gukemura ikibazo cy’abimukira, ndetse no kurandura icuruzwa ry’abantu, no guhashya ababigize ubucuruzi.

Guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko abayobozi bombi biyemeje gukomeza gukorera hamwe kugira ngo ubwo bufatanye bubyare umusaruro.

Banaganiriye ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo, n’intambara yongeye kubura mu minsi ishize, ndetse bungurana inama ku byakorwa ku rwego mpuzamahanga kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti w’igihe kirekire kandi mu mahoro.

Iki kiganiro kibaye mu gihe gushakira umuti ibibazo bya Congo mu nzira y’amahoro bigenda biguru ntege.

Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23, u Rwanda rukabihakana, ahubwo rukavuga ko Congo irugira urwitwazo mu guhunga ibibazo biyireba ikwiye no gushakira umuti.

Perezida Paul Kagame

UMUSEKE.RW