Police FC yasubije abibaza ku musaruro nkene itanga

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC burangajwe imbere na Assistant Commissioner Of Police [ACP] Yahaya Kamunuga, bwibukije abashyira igitutu kuri iyi kipe ko banyuzwe n’umusaruro itanga.

Ubuyobozi bwa Police FC bunyuzwe n’umusaruro itanga

Iyi kipe y’Abashinzwe umutekano, ikomeza kwibazwaho n’abatari bake bashingiye ku musaruro nkene itanga utandukanye n’ibigendaho.

Aganira n’abanyamakuru, ACP Yahaye Kamunuga uyobora Police FC, yavuze ko ahubwo itanga byinshi kurusha uko ababibonera inyuma babyibaza ndetse banyuzwe n’uyu musaruro itanga.

Uyu muyobozi yavuze ko kuba iyi kipe itajya iya munsi y’amakipe icumi ya mbere, bibanyuze kandi ari umusaruro bishimimira nk’ubuyobozi.

Muri iki kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 17 Werurwe 2023, yavuze ko kuva yashingwa iba mu makipe icumi ya mbere kandi bibahagije.

Commissioner Of Police [CP] Bruce Munyambo uri mu bashinze bakanatangiza Police FC, yavuze ko ubwo iyi kipe yakinishaga abanyamahanga byabyaye inyungu ariko ko nanone gukinisha Abanyarwanda byabyaye izindi.

Ati “Njye navuga y’uko igihe twakoreshaga abanyamahanga byabyaye inyungu, tubihagaritse tugafata umurongo wo gukoresha Abanyarwanda na byo birazibyara. Byombi biruzuzanya ariko turacyari mu murongo wo gukoresha Abanyarwanda kandi twizeye ko bizabateza imbere.”

Iyi kipe ibitse igikombe kimwe cy’Amahoro yegukanye ubwo yatozwaga na Casa Mbungo André utoza AS Kigali ubu. Iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 36 mu mikino 23 ya shampiyona imaze gukinwa.

Police FC yicaye ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona

UMUSEKE.RW

- Advertisement -