Rubavu: Ubwoba ni bwose ku tumashini twumutsa inzara dushobora gutera kanseri

Abatuye akarere ka Rubavu bakoresha utumashini twifashishwa mu kumutsa inzara zasizwe imiti ihindura ibara (vernis), mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi n’inzara, bafite impungenge ko utwo twuma bakoresha dushobora kubatera kanseri kuko utwinshi tuva muri RD Congo mu buryo bwa magendu.

RSB ivuga ko amoko arindwi y’utumashi twumutsa inzara tutujuje ubuziranenge

Bavuga ibi nyuma y’itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB) rivuga ko hari utumashini twateza ingaruka ku buzima bw’abakiriya, harimo indwara zishobora gufata inzara, uruhu n’izindi zirimo kanseri.

RSB ivuga ko abakoresha utwo tumashini mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi n’inzara, bagomba kwihutira kudupimisha, kugira ngo harebwe niba tucyujuje ubuziranenge, kandi kudukoresha nta ngaruka mbi byagira ku buzima bw’abakiriya.

Abaganiriye n’UMUSEKE bakoresha inzara mu nzu zitunganya ubwiza mu Karere ka Rubavu bahuriza ku mpungenge z’uko bashobora kugirwaho n’ingaruka n’utwo tumashini.

Bavuga ko muri aka Karere utumashini twumutsa inzara twinshi tugurwa mu Mujyi wa Goma tukambutswa mu buryo bwa magendu tudasuzumwe.

Mpamo Charlene umwe mu bakenera serivisi zo muri Salon zirimo gukoresha inzara avuga ko nyuma yo kubona itangazo rya RSB afite impungenge zo gusubira kuzikoresha kubera ingaruka yamenye zirimo na kanseri.

Ati “Byanteye ubwoba, bitewe n’ukuntu ukozamo ukumva ubushyuhe narabitekereje ndavuga nti uruhu wasanga rufite ikibazo, nkisoma byahise bintera impungenge.”

Avuga ko bafite impungenge kuko Salon amaze gukoreshamo inzara iyo arebye kuri utwo tumashini nta kirango cy’ubuziranenge abonaho.

Ati “Urebye badukura i Goma kuri macye kuko nta kirango tuba dufite, ababishinzwe bakurikirana tukamenya utwizewe kugira ngo ubuzima bwacu butajya mu kaga.”

- Advertisement -

Nzeyimana Jean Marie Vianney utunganya inzara mu Mujyi wa Gisenyi avuga ko aho akorera bagura utu tumashini ku masoko yemewe gusa ngo hari bagenzi babo batugura mu Mujyi wa Goma kuko duhendutse.

Ati “Twebwe tudukura ahantu hizewe kuko baduha n’inyemezabwishyu ya EBM, gusa hari abadukura hakurya mu baturanyi.”

RSB ivuga ko abakenera serivisi zo gutunganya imisatsi n’inzara, nabo basabwa kujya babanza kubaza iby’ubuziranenge bw’utumashini dukoreshwa n’ababaha serivisi.

Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge yabwiye UMUSEKE ko hari amoko arindwi y’utumashini bapimye basanga dufite ikibazo cyo kurenza ibipimo byagenwe n’amabwiriza y’ubuziranenge.

Ati ” Twasanze ubwo bwoko burindwi bwose bufite ikibazo niyo mpamvu tuza gushyira hanze amazina y’utwo tumashini na za Serial number kugira ngo dukurwe ku isoko.”

Murenzi avuga ko ku isoko ry’u Rwanda hagaragara ibintu byaciye ku nzira zemewe n’izitemewe gusa ngo hari gukurikiranwa uko utwo tumashini twageze mu gihugu.

Ati ” Dufatanyije n’izindi nzego zirimo Polisi, RIB n’ibindi bigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge RICA na FDA turi gukurikirana, habaye hagaragara ubundi bwoko turakorana bukurwe ku isoko.”

Asaba Abanyarwanda kwigengesera kuko kugeza ubu utwuma tumaze kugaragara dufite ikibazo kandi dufite ingaruka zikomeye ku buzima bwabo zirimo n’indwara zigihe kirekire.

Avuga kandi ko mu gihe cyose bakemanze ubuziranenge bw’ibyo bikoresho, batanga amakuru kuri RSB n’izindi nzego zifasha mu bugenzuzi bw’ubuziranenge kugira ngo bikurikiranwe.

Muri uyu mwaka wa 2023 abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Californie muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko amatara yaka muri utwo tumashini ashobora gutera indwara ya kanseri n’izindi ndwara zitandukanye.

Mpamo Charlene asaba ko hakwemezwa utwuma twujuje ubuziranenge mu maguru mashya

Tumusifu utunganya inzara avuga ko aho akorera bita ku buziranenge bw’utu tumashini gusa ngo hari bagenzi babo bakoresha ututizewe
Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Rubavu