Ruhango: Umusore yahanutse ku modoka bimuviramo urupfu

Umusore witwaga Nshimyumukiza Daniel wari hejuru y’imodoka yasimbutse, agwa hasi bimuviramo uruofu.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Iyi mpanuka yahitanye Nshimyumukiza Daniel  yabereye mu Mudugudu wa Nyaburondwe, Akagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana.

Nshimyumukiza Daniel  w’imyaka 24 y’amavuko wakoraga akazi ko gupakira amabuye (Kigingi) yari hejuru y’imodoka ifite Plaque RAG528, igeze mu ikorosi ashaka kumanuka imodoka igenda, biramunanira yitura hasi arazahara cyane.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murenge wa Byimana buvuga ko iyo modoka Nshimyumukiza yahanutseho yari itwawe n’uwitwa Bigirimana Protogène, ngo ahanutse iyo modoka yahise imukandagira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yabwiwe UMUSEKE ko Nshimyumukiza akimara gukandagirwa n’imodoka yajyanywe kwa Muganga i Kabgayi apfira mu nzira.

Ati: “Uwari utwaye imodoka yari abizi ko Nshimyumukiza ari hejuru gusa ntabwo yamenye ko yasimbutse ngo agwe hasi.”

Gitifu Mutabazi avuga ko Umurambo w’uyu musore Nshimyumukiza Daniel kuri ubu uri mu Bitaro by’i Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

Mutabazi avuga ko uyu Nshimyumukiza Daniel yari ingaragu, yihanganisha Umuryango  we asize.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Ruhango.

- Advertisement -