Rusizi: Hatowe umurambo w’umukobwa uri mu ishashi

Umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30 y’amavuko watoraguwe mu mujyi wa Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba hafi ya kaburimbo uri mu ishashi.

Wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 23 Werurwe 2023 mu Mudugudu wa Batero mu Kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi.

Iyakaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe yatangarije UMUSEKE ko ayo makuru ariyo, ubuyobozi bwabimenye butabajwe n’abaturage nubwo imyirondoro ya Nyakwigendera itaramenyekana.

Yagize ati“Abaturage batabaje bavuga ko babonye umurambo w’umuntu ufungiye mu gishashi turatabara birakeka ko yishwe muri iri joro, nta bikomere byagaragaye, imyirondoro ye ntabwo iramenyekana turacyari gushakisha amakuru abo mu kagari ka Gihundwe barebye ntibagira icyo babona, twaretse ngo RIB ikomeze ikurikirane ishakishe amakuru”.

Mu butumwa yageneye abaturage bo mu murenge wa Kamembe yabasabye gufatanya mu gucunga umutekano no gutangira amakuru ku gihe.

Ati “Turashishikariza abaturage ibikorwa byo gutangira amakuru ku gihe no gufatanya gucunga umutekano no kurinda ubuzima bwawe, waba umenye amakuru yibishobora guhungabanya ubuzima bwawe ukabimenyesha inzego zibishinzwe”.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya gihundwe gukorerwa isuzuma.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi