Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na bagenzi be 19, bajyanywe mu kigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare.
Sankara na bagenzi be bageze i Mutobo

Nsabimana Calxte uzwi nka Sankara ,Paul Rusesabagina baheruka guhabwa imbabazi n’umukuru w’Igihugu nyuma yo kumutakambira nk’uko amabaruwa yabo abihamya.

Icyemezo cyo kubarekura cyatangarijwe mu nama y’Abaminisiti iheruka guterana kuwa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023.

Amakuru yavugaga ko Paul Rusesabagina yahise arekurwa ku mugoroba wo kuri uwo Gatanu, ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, igihugu cyagize uruhare mu ifungurwa rye.

Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Nyirahabineza Valerie, yatangaje ko  Sankara na bagenzi be 19  ku munsi w’ejo tariki ya 26 Werurwe 2023,  bagejejwe i Mutobo guhabwa amasomo, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe kuko bahoze mu nyeshyamba za MRCD-FLN.

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’abandi bahoze ari abasirikare, iyo basoje ibihano byabo mbere yo kwinjira mu buzima busanzwe bagomba kunyura mu ngando.

Abanyura muri icyo kigo bakunze kumaramo amezi ari hagati y’atatu n’atandatu.

Rusesabagina wavugwaga muri dosiye imwe, we biteganyijwe ko azabanza kujya muri Qatar mbere yo gusanga umuryango we utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW