The Son uri gutegura ‘album’ yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka itanu-VIDEO

Imfura The Son wamenyekanye mu muziki nyarwanda mu myaka ishize akaza gusa n’uwuhagaritse, yongeye kuwugarukamo ahereye ku ndirimbo nshya yise ‘Only one’.

Imfura The Son yagarukanye mu muziki ingamba nshya

Iyi ndirimbo yagarukiyeho ibanziriza album ari gutegura, ni imwe mu ndirimbo nziza zinogeye inogeye amatwi mu ijwi ryuje ubuhanga riherekejwe n’ubutumwa bwo guhamiriza umukunzi urukundo ruzira imbereka.

Hari aho agira ati ” Kuva nakumenya, kuva naguca iryera, inzozi zanjye ntazindi ni ukwibanira nawe, imiyaga izahuha, abanzi bazafuha, ibyo byose ntacyo bimbwiye kurara kure yawe nibyo bingoye.”

Ahandi ati “Ntuzashidikanye, ntuzacyekereanye imbere yawe abandi baburizwamo you are the only one, uri umwe rukumbi ikinege mu bihumbi, ucyinjira mu mutima imiryango yahise ifunga.”

Muri iyi ndirimbo The Son asezeranya urukundo rwe ko bazatwazanya akabando no mu izabukuru kuko ariwe mahitamo ye ubuziraherezo.

Uyu muhanzi yahishuye ko byamusabye gushyira ibindi bintu byose ku ruhande kugira ngo abanze yige byimbitse isoko ry’umuziki anamenye ibyo abakunzi be bashaka.

Ngo mu myaka yari amaze adashyira hanze ibihangano bishya yahoraga yandika indirimbo nziza ari nako aganira n’abantu batandukanye bafite ubumenyi bwamufasha kugeza kure umuziki we.

Ati “Icyifuzo ni ugukora umuziki mwiza ufite umwimerere abantu bose bakawukunda, nahuye n’abajyanama batandukanye tuganira ku iterambere rya muzika yanjye, ibyo byose byasabaga kubanza kubiha umwanya uhagije.”

The Son avuga kandi ko uyu mwaka wa 2023 uzasoza amaze gushyira hanze album iriho indirimbo 12 zikoze mu buryo buzanyura abakunzi be.

“Only one” mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Julien BMJIZZO uri mu bahanga muri uyu mwuga.

- Advertisement -

Imfura The Son azwi mu ndirimbo zirimo “Nahita nsara”, “Ikiganza”, “she is my love”, “Aranyigana” yakoranye na G Bruce n’izindi.

Reba hano indirimbo “Only One” ya Imfura The Son

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW