Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge rwarekuye Tuyizere Thaddée wayoboye Akarere ka Kamonyi n’abagenzi be 4 bari bafunganywe, rubategeka kutarenga imbibi z’igihugu.
Aya makuru UMUSEKE wayahawe na bamwe mu bakurikiranye isomwa ry’urubanza Tuyizere Thaddée na bagenzi be bari bafunganywe.
Tuyizere Thaddée wayoboye Akarere ka Kamonyi by’agateganyo we na bagenzi 4 bafashwe n’Ubugenzacyaha taliki ya 22 Gashyantare, 2023 bakurikiranyweho umukozi wa Kampani witwa Ndayizeye Jean de Dieu wagiriye impanuka mu kirombe, bagenzi be bakamuzamukana agashiramo umwuka bageze mu nzira bagasiga umurambo we bakigendera.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Werurwe, 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwarekuye by’agateganyo Tuyizere Thaddée n’abandi 4, ariko rubategeka kujya bitaba Umushinjacyaha rimwe mu cyumweru.
Urukiko kandi rwabatgetse kutarenga imbibi z’u Rwanda kugeza ubwo urubanza ruzaburanishwa mu mizi bakaba abere cyangwa bagahamwa n’icyaha bagakomeza gufungwa.
Urukiko rw’Ibanze kandi rwasanze impamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho rubafunga by’agateganyo zidafatika.
Urukiko rwasanze ingwate batanze ziguma mu maboko y’Urukiko hakaba ntawemerewe kugira icyo ahindura ku mutungo yatanzeho ingwate yatanze kugeza ubwo urubanza ruzaburanishwa mu mizi.
Gusa Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Hanrisson abajijwe iby’ayo makuru y’ifungurwa rya Tuyizere Thaddée na bagenzi be, avuga ko nta makuru arambuye baramuha y’ifungurwa ry’aba bagabo ko twategereza Inama arimo igahumuza kugira ngo atange amakuru arambuye.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Kamonyi.