Perezida Kagame yasabye KNC kuryama agasinzira, akicura “u Rwanda rwiteguye kera”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashaka gushoza intambara kuri Congo, ko icyo rushaka ari amahoro kuri iki gihugu gituranyi.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwifuriza ineza RD Congo

Ibi Umukuru w’igihugu yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023.

Mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka ,umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Congo, Gen Maj Chiko Tshitambwe, yatangaje ko Igisirikare cya FARDC kimaze iminsi mu bikorwa byo gushaka ubufasha bwo guhangana n’u Rwanda ndetse ko cyitabaje ibihugu byo mu bihugu byo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru, Nkuriza Charles uzwi nka KNC, wari umubajije kuri uyu muyobozi wa Congo wivugiye ko ishaka guhuza imbaraga n’Umuryango wa SADC ngo ibashe gutera u Rwanda no ku rwigarurira, Umukuru w’igihugu yavuze ko uyu muryango ubwawo uri gushaka ko amahoro muri Congo agaruka.

Perezida Kagame yavuze ko abona ibyatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Congo bidafite ishingiro, ahumuriza Abanyarwanda.

Ati “Ibyo ubwabyo ntaho bishingiye, ntaho mbona byashoboka, nushake uryame usinzire, wicure wiyongeze, ibyo ntabwo ari ikibazo.”

Perezida Kagame akomeza agira ati “Ibyo umuntu umwe yaba yaravuze muri Congo, afite uburenganzira bw’ibyo ashaka kuvuga. Ntabwo ibivugwa byose biba ari ukuri cyane cyane iyo bivuga kuri ibi bibazo bya congo cyivugwa n’abanye-Congo bo muri Leta.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Umuryango wa SADC uri kugerageza gushaka ko muri Congo amahoro agaruka bityo ko Congo yaba yibeshya.

Ati “Icyo nzi, SADC ishaka gufasha nayo mu gucyemura ikibazo cya Congo. Ntabwo nibwira ko mu gushaka gukemura ikibazo cya Congo, nubwo benshi baba bashaka kugikemura, bakagikemura nabi, bakaba bagira ibyo bakora bizana intambwe mu gukemura ikibazo, ntabwo nibwira ko bizagana kugirira nabi u Rwanda bafashije Congo. Ntabwo mbibona, mu kubona kwanjye ntabwo mbibona.”

- Advertisement -

Perezida wa Repubulika yavuze ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari amahoro.

Ati “Ariko ibyo nakubwira ni uko, ni nka bya bindi iyo udashaka intambara urayitegura, iyo ushaka amahoro witegura intambara. Twe dushaka amahoro, ibyo kwitegura twiteguye kera.”

Congo mu bihe bitandukanye yakomeje gushinja u Rwanda ubushotoranyi bwo gutera iki gihugu, ruciye mu mutwe wa M23 ukomeje kuwuzengereza.

Ibyo birego byatumye umubano hagati y’ibihugu byombi uba mubi ndetse Congo ifata icyemezo cyo gusesa amasezerano yose yagiranye n’u Rwanda harimo no kwirukana uruhagarariye muri Congo.

Perezida Paul Kagame aganira n’abanyamakuru
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW