U Rwanda na Bénin bikomeje gukina ubute

Nyuma y’uko igihugu cya Bénin cyandikiye Impuzamashyirahamwe ku Mugabane wa Afurika, CAF, kivuga ko u Rwanda nta Hotel iri i Huye ifite ubushobozi bwo kwakira amakipe abiri y’Ibihugu, u Rwanda na rwo rwanditse rurega iki gihugu ko cyarwimye ikibuga cyo gukoreraho imyitozo nyamara bigenwa n’amategeko.

Amavubi yakuwe mu kibuga adasoje imyitozo muri Bénin

Ubusanzwe CAF isaba ama Hotel atatu afite inyenyeri enye, yacumbikira amakipe abiri n’abasifuzi kandi mu Karere ka  Huye nta bwo izi Hotel zihari.

U Rwanda rwamaze kumenyeshwa ko uretse kuba umukino ubanza uri i Cotonou, n’uwo kwishyura ruzawukinira muri iki gihugu.

Uyu mukino wo mu itsinda rya L wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire, ukomeje kuvugwamo amakuru menshi arimo guterana ubute.

Muri uku gukomeza gukina ibisa nk’ubute, u Rwanda na rwo rwareze Bénin muri CAF nyuma yo gusohorwa mu kibuga igitaraganya rudasoje imyitozo.

Nk’uko amategeko abigena, u Rwanda rwagombaga kugira umwanya wo gukorera imyitozo ya nyuma kuri iki kibuga ruzakiniraho ndetse ku masaha y’umukino.

Ikipe y’Igihugu yageze ku kibuga saa Kumi n’imwe nyuma y’uko Umutoza Carlos Alós Ferrer na Kapiteni w’Amavubi, Meddie Kagere, bari bavuye mu kiganiro n’abanyamakuru.

Intangiriro z’imyitozo zaranzwe no gushwana hagati y’abagize Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ n’abanyamakuru bo muri Bénin kubera ko iminota 15 bari bemerewe yo gufata amashusho yarenze, ariko bashaka gukomeza gufata.

Nyuma yo kubigizayo mu buryo bugoranye, Amavubi yatangiye kwitoza, Umutoza Ferrer atangira guhindura uburyo butandukanye yarebamo abakinnyi be.

- Advertisement -

Mu gihe imyitozo yari irimbanyije, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, abakinnyi n’abatoza b’Amavubi batunguwe no gufungurirwaho amazi yuhira ikibuga, barijujuta ariko biba iby’ubusa.

Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu ya Bénin yari yinjiriye mu wundi muryango utandukanye, byatumye abatoza n’abayobozi bayoboye Amavubi bajya kubasanganira bababaza uburyo babasohoye mu kibuga badasoje imyitozo ndetse bakanabinjirana.

Habayeho guterana amagambo hagati y’impande zombi, ariko Amavubi yemera gucisha make asohoka mu kibuga ndetse ajya hanze ya Stade aho imodoka yari iparitse.

Biteganyijwe ko Bénin izakira uyu mukino kuri Stade Amitié GMK saa Kumi n’imwe, saa Kumi n’ebyiri za Kigali.

Abasore bo bariteguye bihagije

UMUSEKE.RW