Ubutegetsi bw’i Goma bwafunguye imihanda yo mu duce tuberamo intambara

Nyuma y’igitutu, abaturage basaba ko imihanda yerekera mu mujyi wa Goma ifungurwa bitewe n’uko ibiribwa bigenda biba bike, ubutegetsi bwa gisirikare bwa Kivu ya Ruguru bwumvise gutakamba kwabo.

Lt.Gen Constant NDIMA ni we Muyobozi wa gisirikare wa Kivu ya Ruguru

Itangazo ryasohotse rivuga ko Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Lt.Gen Ndima Kongba Constant, yafashe icyemezo cyo korohereza abakora ubucuruzi bakoresha imihanda iri mu duce tuberamo intambara.

Ubutegetsi bwa Kivu ya Ruguru, buvuga ko icyemezo cyafashwe na komite ishinzwe umutekano muri iriya ntara, ikaba inashinzwe urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Imihanda yari imaze igihe ifunze yafunguwe, ikaba irimo uwa, Goma-Rutchuru-Kanyabayonga.

Umuhanda Goma-Sake-Kitshanga-Kanyabayonga, umuhanda Goma-Sake-Kitshanga-Pinga, n’umuhanda wa Goma-Sake-Mushaki-Masisi-Walikale.

Itangazo rivuga ko icyemezo “cyafashwe ku bwo kwita ku nyungu z’abaturage bazahajwe n’ingaruka z’intambara.”

Gusa, ubuyobozi buriho muri Kivu ya Ruguru buvuga ko ibyemezo bitangiwe ku mupaka wa Bunagana, hagenzurwa n’umutwe wa M23, bitazemerwa.

Kubera intambara abatuye umujyi wa Goma bakomeje kugaragaza ko ubuzima bwaho bugoye kuko imihanda iganayo yafunzwe.

Hari amashusho y’umusore yasakaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko “gufunga imihanda yo mu bice biberamo imirwano ubuyobozi bwavugaga ko bikozwe mu rwego rwo guca intege umutwe wa M23, ariko bitabujije izo nyeshyamba gufata ibice bitandukanye”.

- Advertisement -

Ku bwe  yasabaga ko imihanda ifungurwa, kuko iby’intambara na politiki ntacyo bo nk’abaturage bibafasha.

Iki cyemezo kandi gifashwe mu gihe Abadepite bo muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru basabye Perezida Tshisekedi ko yareba uko akemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo mu mahoro, kandi intambara igahita ihagarara.

Imirwano imaze iminsi iri kubera mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi.

UMUSEKE.RW