Ubwoba ni bwose ku batuye umujyi wa Nairobi

Abatuye umujyi wa Nairobi batekewe n’ubwoba nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko bakomeza imyigaragambyo yamagana kuzamuka kw’igiciro cy’imibereho no kwamagana Perezida William Ruto bavuga ko yibye amatora.

Ni imyigaragambyo irangajwe imbere n’abayoboke ba Raila Odinga wanze kuva ku izima ko yatsinzwe mu matora aheruka y’Umukuru w’Igihugu.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize iza kuvamo urugomo mu bice bitandukanye byiganjemo abashyigikiye Raila Odinga.

Raila Odinga wayihamagaje, avuga ko izajya iba kuwa mbere no kuwa kane mu gihe Polisi ivuga ko itemewe n’amategeko kandi yiteguye guhangana n’abishora mu bikorwa byiswe urugomo no gusenya igihugu.

Ubwo yari mu rusengero kuri iki cyumweru Odinga yagize ati “Ndasaba abanshyigikiye ndetse n’Abanyakenya bose gusohoka bakitabira imyigaragambyo y’amahoro.”

Yongeyeho ko “Ndashaka kubwira Bwana Ruto na IG Koome ko tudatewe ubwoba n’ibyuka biryana mu maso ndetse na Polisi”

Raila Odinga avuga ko imyigaragambyo irengerwa n’itegeko kandi ko bamenyesheje Igipolisi cya Kenya yongeraho ko badashaka igitugu mu gihugu cyabo.

Japhet Koome, Umuyobozi mukuru wa Polisi kuri iki cyumweru yatangaje ko nta mbabazi bazagirira abazishora muri iyi myigaragambyo irangwa n’urugomo ndetse n’ubusahuzi.

Ati “Ntabwo tuzemera ko bigaragambya, ntibyemewe, inzego zishinzwe umutekano ziteguye kubungabunga amahoro kandi ko zizafata umuntu wese uzabyishoramo.”

Benshi mu batuye umujyi wa Nairobi birinze gufungura ibikorwa by’ubucuruzi birinda ko muri iyi myigaragambyo byasahurwa kuko abiganjemo urubyiruko bayitabira bakora ibikorwa by’urugero no gusahura amaduka.

- Advertisement -

Imyigaragambyo yo ku wa mbere ushize nayo ntiyari yemerewe n’abapolisi, yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo no guhohotera abaturage byatumye Polisi irasa mu bigaragambya ibyuka biryana n’amasasu ya nyayo mu rwego rwo kubatatanya.

Muri iyo myigaragambyo umunyeshuri wa Kaminuza yishwe n’amasasu y’igipolisi mu gihe abapolisi 31 bakomeretse mu byitwa na Raila Odinga imyigaragambyo y’amahoro.

Abantu barenga 200 barafashwe, barimo abanyapolitiki benshi bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muri ibi bihe Abanyakenya benshi gushyira ibiryo kumeza biri kuba ingorabahizi, ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze bitumbagira amanywa n’ijoro, ifaranga riri guta agaciro ku buryo budasanzwe ndetse n’amapfa yasize miliyoni z’abaturage mu nzara ikomeye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW