Umugore arashoboye- Ibyaranze imurikagurisha ry’abashoramari b’abagore i Kigali-AMAFOTO

Abari n’abategarugori bashyiriweho amahirwe adasanzwe abafasha kwerekana ibyo bakora mu imurikagurisha ngarukamwaka rigamije guhuriza hamwe abakora ubucuruzi baturutse mu turere twose tw’igihugu.
Abanyamahanga n’abo baje gushyigikira abagore bagenzi babo

Ni imurikagurisha ryateguwe na “Le Village de la Femme” ryabaye mu Cyumweru gishize, ribera mu Mujyi wa Kigali-Rwandex ahazwi nka Mundi Center.

Ribaye ku nshuro ya kabiri aho mu mwaka ushize bahurije hamwe abagore bamurika ibyo bakora banahabwa amahugurwa ku kwiteza imbere.

Ni isoko rihuriraho abagore bakora ubucuruzi butandukanye bakamenyana, bagacuruza, bakigishwa ibijyanye n’ubushabitsi ndetse abakiliya bagafashwa kubona ibicuruzwa ku giciro cyiza.

Abagore kandi bashishikarizwa gukorana n’ibigo bitandukanye mu kubongerera igishoro cyo kwagura ibikorwa byabo.

Bashishikarizwa kwitinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari mashya, guhangana ku isoko ry’umurimo kuko bifitemo ubushobozi nk’ubw’abagabo.

Alice Gashugi nyiri Aliga Boutique ucururiza ibyiza bitatse ubwiza bw’abagore mu nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali avuga ko iri murikagurisha ribafasha kwaguka abantu bakamenya ibyo bakora.

Ati “Byabindi byose bitatse ubwiza bw’umugore abantu bakaza bakabibona bakamenya n’aho mbicururiza.”

Gashugi avuga ko ibikorwa nk’ibi byo gutinyura abagore mu bushabitsi bigiye biba kenshi byabafasha mu iterambere ry’abo n’igihugu muri rusange.

Ati “Byafasha cyane kuko niko kumenyekana, bituma bamenya ko ufite ibintu byiza, ugacuruza ukanaganira na bagenzi bawe.”

- Advertisement -

Ines Umuganwa uhagarariye Kompanyi yitwa H&H Interiors ikora ibikoresho byo mu nzu birimo intebe n’imitako yo kuyirimbisha igasa neza, avuga ko iri murikagurisha ribatera imbaraga nk’abagore bikorera bakabona ko bashyigikiwe.

Ati “Ni imbaraga kuri twebwe ku bagore, hagiye hagaragara mu mateka ko umwana w’umukobwa n’umugore bitinya, ubu ni uburyo bwo kukubwira ngo ngwino, urahari turakubona, nawe itinyuke kuko urashoboye.”

Abwira abari n’abategarugori ko gukora ubushabitsi bikunda kuko bifitemo ubushobozi bwo gukora buri kimwe kandi bashyigikiwe.

Ati ” Nabwira umwana w’umukobwa kugira imbaraga, va mu bwoba bwawe, ibintu birakunda, igiye iba byibura buri gihembwe byaba byiza.”

Chrstel Intaramirwa na bagenzi be bitabiriye imurikagurisha

Chrstel Intaramirwa washinze umuryango wa Le Village de la Femme yateguye iri muri kagurisha ryitabiriwe n’abagore 40 bakora ishoramari mu nzego zitandukanye, yabwiye UMUSEKE ko rigamije gufasha abagore b’abashoramari kugaragaza ibikorwa byabo no kubaha ubumenyi mu bushabitsi.

Avuga ko mu guhitamo abamurika batanze amahirwe ku bantu bose aho abo mu turere, abafite ubumuga ndetse n’impunzi zibarizwa mu Rwanda bahawe amahirwe yo kumurika ibyo bakora.

Ati “Twazanye abantu bacuruza ibyo kurya n’ibyo kunywa, aba Dj’s kugira ngo abantu babashe kwitabira bishime, abantu baraza kugira ngo bafashe abagore ariko hari n’imyidagaduro.”

Intaramirwa avuga ko abagore mu iterambere no mu ishoramari bari gutinyuka ariko bakeneye guhabwa urubuga rwo kumurika ibikorwa byabo no guhura n’abandi bakora ishoramari kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo bwo kunoza imikorere yabo.

Yagaragaje ko nka “Le Village de la Femme” ko hari gahunda iri gutegurwa ku buryo na nyuma y’imurikabikorwa hazajya habaho izind gahunda zifasha umugore gutera imbere binyuze mu mahugurwa no gutera inkunga imishinga ibyara inyungu.

Bahawe amahugurwa ku iterambere no gutinyuka mu bushabitsi

Bagize umwanya wo gusangira ubunararibonye mu bushabitsi
Hamuritswe ibintu bitandukanye
Abagore bishimira ko babonye umwanya wo kuganira no gusabana

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW