Umugore wa Kabila yemeje igaruka ry’umugabo we nka “Dawidi” wa Congo

Umugore wa Joseph Kabila wigize kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahawe ikaze mu Mujyi wa Bukavu yakirwa nk’Umwamikazi, asaba abaturage gushyigikira umugabo we kuko ariwe Dawidi ugomba gucungura Congo yugarijwe n’urusobe rw’ibibazo.

Umugore wa Kabila yahishuye igaruka ry’umugabo we ku butegetsi

Ubwo yageraga i Bukavu kuri uyu wa 10 Werurwe 2023, Marie Olive Lembe yasabye abaturage guhaguruka n’iyonka bagashyigikira byeruye Joseph Kabila kuko Imana yamutoranyije nk’umucunguzi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni mu ijambo ryafashwe nk’amarenga ko umugabo we agomba kugaruka ku butegetsi binyuze mu nzira zose zishoboka nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa.

Imbere y’ibihumbi by’abaturage yavuze ko Joseph Kabila ari intwari ikunda igihugu cye, amugereranya na Dawidi uvugwa muri Bibiliya.

Olive Lembe bakunze kwita “Mama wa Roho” yavuze ko Joseph Kabila ariwe makiriro ya RD Congo yayogojwe n’ibibazo uruhuri birimo imitwe yitwaje intwaro yashegeshe ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi uri ku butegetsi.

Ati “Ni we Dawidi wa Congo, Imana yatweretse ko urukundo rw’igihugu rwatangiriye muri we, tugomba kumushyigikira mu kazi yatangiye.”

Yavuze ko aterwa agahinda n’ubuzima abaturage babayemo kubera intambara zabaye ndanze mu burasirazuba bwa Congo, ibintu abona ko bikwiriye guhindurwa n’umugabo we kuko ariyo mizero ya Congo.

Yemeje ko nubwo ishyaka rye rya Politiki ritakwitabira gahunda y’amatora akurikije kubogama kwinshi kwatangiye kwigaragaza Joseph Kabila agomba kugaruka agashyira ibintu ku murongo.

Yari acungiwe umutekano ku buryo buhambaye
Ibihumbi by’abaturage byakiriye Marie Olive Lembe i Bukavu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE

- Advertisement -