Umuhanzi Limu akangurira urubyiruko kwigira ku bana b’i Nyange babaye Intwari

Yifashishije indirimbo ye nshyashya yise ”Urugero rw’ibishoboka”, Twizerimana Froduard ukoresha izina rya Limu mu buhanzi bwe, arakangurira urubyiruko kwigana, kandi rukigira ku butwari bwaranze Abana b’i Nyange.

wizerimana Froduard ukoresha izina rya Limu mu buhanzi bwe

Yagize ati: ”Indirimbo Urugero rw’ibishoboka, ikubiyemo ubutumwa buvuga ku Ntwari z’i Nyange, Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko dukwiye kubigiraho kandi tukigana ibyo bakoze.  Bari abanyeshuri nkatwe, bari urubyiruko nkatwe ariko baca ukubiri n’ikibi bahitamo kwimika ikiza.

Iyo wumvise uko basabwe kwitandukanya bakurikije ibyiswe amoko nyuma yo kubisabwa n’Abacengezi mu mwaka wa 1997, nyamara bo bagahitamo kuvugira rimwe ko ari Abanyarwanda, bigaragaza ko bari bunze ubumwe nta by’ivanguramoko bari bifitemo”.

Limu yumva umuntu wese yagakwiye kubaho, abantu bakaba umwe bakubaka igihugu nk’uko bahora babitozwa n’ubuyobozi.

Limu ni Umuhanzi, Umuririmbyi, Umucuranzi n’Umwanditsi w’indirimbo zitanga ubutumwa butandukanye, atangaza ko amaze kugira indirimbo nyinshi kandi zirimo ubutumwa bunyuranye burebana n’imibereho ya muntu.

Yagize ati:”Mfite indirimbo zivuga kuri gahunda za Leta zitandukanye, izivuga ku burere mboneragihugu n’izindi ziganisha mu buzima bwa buri tunyuramo, mbese mu mibereho isanzwe ya Muntu, aho abantu babyuka bajya gushaka icyabatunga rimwe bigakunda ubundi bikanga”.

Akomeza avuga ko anaririmba indirimbo zijyanishwa n’imisango y’ubukwe agamije kubaka umuryango nyarwanda, ibyo akabikora acuranga yifashishije igikoresho cy’umuziki kizwi nka gitari.

Uretse ubu butumwa yavuzeho butangirwa mu bihangano bye, anongeraho ko asanzwe anahanga indirimbo zijyanye na gahunda za Leta mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Ati: ”Ngira ibihangano bikunda kwifashishwa mu komora ibikomere by’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bigatanga ubutumwa bwo guharanira kutazongera kubaho ukundi.

Ibihangano byanjye byanemejwe na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu nka bimwe mu bizajya byifashishwa muri ibyo bihe”.

Limu ashimira abakomeza kumutera ingabo mu bitugu mu kuzamura inganzo ye yaba Abanyarwanda bamukunda muri rusange, itangazamakuru rituma ibihangano bye byaguka kandi bikagera kure.

Itsinda ryitwa Igihango Band rigira uruhare mu kumufasha mu miririmbire, mu micurangire no mu myandikire y’ibihangano bye.

Twizerimana Flodoward Limu yavukiye mu karere ka Kirehe, mu ntara y’Ibirasirazuba, yifitemo icyifuzo cyo kuzagura umuziki we aririmba no mu ndimi z’amahanga nk’Igifaransa, n’Icyongereza, kugira ngo ibihangano bye bibe ndengamipaka mu gutanga ubutumwa ku babukeneye ari benshi.

YANDITSWE NA SEZIBERA Anselme