Umujinya w’umuranduranzuzi watumye umusore ashyira ubuzima bwe mu kaga

Nyanza: Umusore wo mu Karere ka Nyanza, arembeye kwa muganga nyuma yo kugerageza kwiyahura, amakuru avuga ko yagurishije umurima n’inzu, amafaranga ayanywera inzoga, ariko we akavuga ko bayamwibye.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Mutungirehe Jean Claude w’imyaka 25, atuye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Katarara mu Murenge wa Ntyazo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, yashatse kwiyahura akeka ko mu kabari yanyweragamo inzoga bamwibye ibihumbi 400 y’uRwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko byabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatanu taliki ya 10 Werurwe, 2023.

Ntazinda avuga  ko uyu Mutungirehe yagiye kunywa inzoga mu kabari akeka ko hari abantu bamwibye ayo mafaranga, afata icyemezo cyo kunywa umuti wica udukoko bakunze kwita Simukombe, uramuzahaza cyane abanza kujyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Ntyazo biranga.

Umuyobozi avuga ko abaganga bamwohereje ku Bitaro bya Nyanza, kugira ngo akomeze yitabweho.

Ati: “Ntibikwiriye ko umuntu  yiyaka ubuzima kubera ko wibwe.”

Uyu Muyobozi avuga ko aho kwiyahira wiziza iyo mpamvu, wasaba inzego z’ubuyobozi zikakurenganura. “kuko ubuzima nibwo bwa ngombwa”.

UMUSEKE wahawe amakuru n’abaturage ko Mutungirehe ku wa 28 Gashyantare, 2023 yashatse kugurisha akarima gato karimo inzu gaherereye mu Mudugudu wa Kamabuye, umubyeyi we arabyanga.

Bavuga ko iyo nzu ntoya umubyeyi we yari yayiguze ibihumbi 80 Frw nyuma Mutungirehe aza kuyisana ubwo ababyeyi be bari baragiye Uganda.

- Advertisement -

Kuri iriya taliki Mutungirehe yaje kuhagurisha 400,000Frw uwo bahaguze amusigaramo ibihumbi 100Frw ariko nyuma arayamuha yose.

Umwe yagize ati: “Amaze kugurisha iyo nzu ntoya n’akarima, umuryango we umubwira ko nta kindi uzamumarira.”

Bavuze ko guhera ubwo yagize umujinya ari bwo yatangiye kunywera inzoga ayo mafaranga, yose abeshya abantu ko bayamwibye.

Abaturanyi be bavuga ko bakoze igenzura basanga mu kabari kamwe yarahanywereye ibihumbi 90Frw arenga.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, bamwe mu baturage bavuze ko Mutungirehe Jean Claude ameze nabi, cyakora ko abaganga barimo kumwitaho cyane.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.