Umusore yafashwe habura gato umugambi “we wo kwiba moto ngo ugerweho”

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kicukiro ifatanyije n’izindi, yafashe umusore w’imyaka 21 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS RC 953T.

Uyu musore ngo nyiri moto yasize ayiparitse yinjiye mu iduka, asohotse arayibura

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko byabaye ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare, 2023.

Kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri iyo moto.

CIP Sylvestre Twajamahoro yagize ati ”Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro nibwo twahawe amakuru na nyiri moto, ko yibwe ubwo yari  asize ayiparitse yinjiye mu iduka riherereye mu kagari ka Kagasa, mu murenge wa Gahanga.”

Abapolisi ngo bihutiye kuhagera ku bufatanye n’abanyerondo bayifatira mu kagari ka Gahanga, muri uwo murenge, uwayibye agerageza kuyatsa ngo acike.

CIP Twajamahoro yashimiye uwibwe moto kuba yihutiye gutanga amakuru yatumye ucyekwaho kuyiba afatwa ataragera kure.

Yaburiye abishora mu bujura kubicikaho bagashaka imirimo bakora yemewe bakiteza imbere aho guhora bararikiye iby’abandi.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’ Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gahanga kugira ngo hakorwe iperereza ku bujura akurikiranyweho, moto yari yibwe isubuizwa nyirayo.

 

- Advertisement -

Icyo itegeko riteganya

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho cyangwa kwiba byakozwe nijoro.

ISOOKO: RNP Website

UMUSEKE.RW