Mu masaha y’ijoro i Kigali humvikanye umutingito utamaze umwanya, benshi bemeza ko n’ahandi mu gihugu wumvikanye, Nyagatare, Gicumbi, Rubavu, n’ahandi.
Urwego rushinzwe gukurikiranira hafi iby’imitingito, Rwanda Seismic Monitor rwavuze ko umutingito wumvikanye saa 20h20, kuri uyu wa Mbere, tariki 27/03/2023 ufite inkomoko muri Congo.
Rwanda Seismic Monitor yatangaje ko humvikanye umutingito uri ku kigero cya 5.4 ku rwego rwa Richter.
Ni umutingito waturutse muri DRC, hafi y’ikiyaga cya Edward, ukaba wumvikanye mu turere tunyuranye tw’u Rwanda harimo n’umujyi wa Kigali.
Amakuru ava mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko uriya mutingito wumvikanye cyane muri Congo, muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.
UMUSEKE.RW