Umuyobozi ukomeye yirukanywe azira ibirimo imyitwarire idahwitse

Dr Nsabimana Aimable wari muyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (RP) yirukanwe ku mirimo yari ashinzwe.

Dr Aimable Nsabimana yirukanwe ku mirimo ye

Bikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryasohotse tariki ya 1 Werurwe 2023, rivuga ko Dr Nsabimana Aimable yirukanywe ku mirimo ye.

Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015. cyane cyane mu ngingo yaryo yi 112,5°(C).

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bivuga ko azira amakosa akomeye n’imyitwarire idahwitse. Mu itangazo ntibyatangajwe.

Dr Nsabimana yari ari kuri uwo mwanya kuva mu kwa kabiri 2021.

Iri shuri yari abereye umwe mu bayobozi, Raporo y’Umugenzi w’Imari ya Leta ya 2020/2021 yagaragaje ko harimo ibibazo bitandukanye by’imicungire y’umutungo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW