Umwijima w’ibyo nanyuzemo ntuzambuza ku murikira Isi – Alyn Sano

Umuhanzikazi Alyn Sano yateguje abakunzi be Album ye ya mbere avuga ko ibiyikubiyemo ari ukwereka isi ko azayibera urumuri nubwo yanyuze muri byinshi byamucaga intege ariko akanga agakomeza guhangana.

Sano ni umwe mu bahanzi b’abagore mu Rwanda bari ku isonga kuko afite indirimbo zakunzwe. Uyu mukobwa udacika intege abamukurikirana bamufata nkuwirwanyeho, kuko atigeze abaho afashwa nk’abandi bamenyekanye mu muziki Nyarwanda nkawe.

Bamwe byaranze babivamo bitwaje ko bagiye bakwa ruswa yaba iya mafaranga cyangwa se iyi gitsina.

Ibyo bigeragezo byose bica intege abahanzikazi, Sano we yabinyuzemo yemye ntiyareka umuziki nk’umukobwa wifuza iterambere.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko intego ye ari ukumurikira isi.

Yagize ati “Album yange ya mbere yitwa Rumuri iraje vuba. Isobanuye byose kuri njye. Nk’umugore cyangwa umukobwa uri mu nzira y’iterambere nca muri byinshi; birimo umwijima w’ahahise n’ibinyitambika ariko ntibimbuza kumurika, kumurikira isi mu buryo bwanjye kuko namenye ko Ndi Rumuri.”

Abakurikirana uyu mukobwa bagiye bamushima cyane harimo n’umuhanzikazi Aline Gahongayire wahise yandika ahatangirwa ibitekerezo agira ati “Umukobwa wanjye.”

Undi witwa Eric Bright yagize ati “Ni byiza. Nizere ko izaba igizwe n’ikinyarwanda cy’umwimerere aho gukoresha bimwe byateye byo kuvanga indimi, amaherezo indirimbo igasigara idafite epfo na ruguru, ukibaza ubutumwa burimo ugaheba. Komereza aho mwana wacu.”

Alyn Sano kuva yatangira umuziki nibwo bwa mbere agiye gushyira hanze Album ya mbere. Ajya kumenyekana mu Rwanda yari yakoze indirimbo yitwa ‘Rwiyoborere.’

- Advertisement -

Impano y’uyu mukobwa yagiye ishimwa n’abahanzi bakomeye by’umwihariko Yvonne Chakachaka bigeze guhurira ku rubyiniro rumwe nyuma amutera imbaraga amubwira ko afite impano itangaje.

Yagiye yitabira n’amarushanwa akomeye cyane nkirya The Voice Africa ryabereye muri Afurika y’epfo nubwo atagize amahirwe yo kuryegukana.

Aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Boo and Bae’ nayo iri mu zizaba zigize iyi Album ye ya mbere yise Rumuri.

Alyn Sano avuga ko azamurikira isi