Urunturuntu mu ikipe y’igihugu ya Bénin

Inzego zitandukanye zo mu gihugu cya Bénin, ntizivuga rumwe ku kuza gukinira umukimo wo kwishyura mu Rwanda kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ndetse byateje umwuka mubi mu banya-Bénin.

Umukino w’Amavubi na Bénin ukomeje kugwaho byinshi

Bamwe mu bayobozi ba Leta ya Bénin, bashaka ko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Les Guépards’ yerekeza mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, abandi benshi mu bayobora umupira bo ntibabikozwa ndetse barifuza ko iyi kipe ikorera imyitozo i Cotonou muri iki gihugu.

Uku kutavuga rumwe kuri ibi  byemezo, kwatumye haza urunturuntu mu bashinzwe ikipe y’igihugu ifite inota rimwe yakuye ku Rwanda.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yo ntirahindura umwanzuro ku buryo buzwi uretse gusa kuba iheruka kumenyesha u Rwanda ko rugomba gukinira imikino yombi i Cotonou muri Bénin.

Amavubi yo yamaze kugera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ndetse biteganyijwe ahita yerekeza mu Karere ka Huye aho ashobora gukinira umukino wo kwishyura na Bénin tariki 27 Werurwe 2023.

Abanya-Bénin bo barakurura bishyira bifuza ko umukino wo kwishyura wabere iwabo, mu gihe Abanyarwanda na bo babwiye CAF batakinira umukino wo kwishyura i Cotonou.

U Rwanda rufite amanota abiri ku icyenda, mu gihe Bénin ifite inota rimwe mu mikino itatu imaze gukina muri iri tsinda rya L.

Muri Bénin haravugwa urunturuntu

UMUSEKE.RW