URwanda rwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg

URwanda rwafashe ingamba zigamije gukumira icyorezo cya Marburg ku mipaka aho abinjira mu gihugu bava muri Tanzania aho iki cyorezo cyiri, babanza gupimwa umuriro.

Ni ibyatangajwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kuri uyu wa Kane , tariki ya 23 Werurwe 2023.

Mu itangazo,RBC, yavuze ko ” Minisiteri y’ubuzima, yasabye abanyarwanda gukaraba kenshi n’amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahari iki cyorezo, umuntu wese ufite ibimenyetso by’iki cyorezo agomba kwihutira kujya kwivuriza ku ivuriro rimwegereye, gutanga amakuru y’ahantu hari umuntu waturutse ahagaragaye iki cyorezo, akagaragaza ibimenyetso bya Marburg.”

RBC ivuga ko uwafashwe n’iki cyorezo agaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kurwara umutwe, kuribwa imikaya, gucika intege, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda, no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri .Ibi bimenyetso bikagaragara hagati y’iminsi 2 na 21.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kivuga ko indwara ya Marburg  yandurira mu matembabuzi nk’amacandwe, amaraso, ibirutsi n’amarira by’uyirwaye.

Uyirwaye ashobora kandi kwanduzwa no gukora ku nyamaswa zayirwaye cyangwa zapfuye ziyirwaye cyane cyane mu ducurama,inkende, n’iz’indi.

Umuntu ashobora kwandura mu gihe cyo gushyingura, mu gihe umuntu  yakoze ku murambo ku wishwe nayo. Icyakora iyi ndwara ntabwo yandurira mu mwuka.

Minisiteri y’Ubuzima ya Tanzania iheruka gutangaza ko icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Burengerazuba bw’icyo gihugu, mu ntara ya Kagera.

Ni mu gace kegereye igihugu cya Uganda aho abantu batanu bimaze kwemezwa ko bishwe niyo ndwara.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko iyi ndwara ihitana 88% by’abayanduye kandi ubu nta muti n’urukingo biraboneka.

- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW