Yahinduye tekiniki, M23 yisubije umujyi wa Mweso mu mirwano itoroshye

Mu mirwano ikaze yabereye i Masisi muri RDC mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 28 Werurwe 2023, yagejeje M23 mu Mujyi wa Mweso, irawigarurira.

Umutwe wa M23 usa n’uwahinduye tekiniki z’imirwano, wigaruriye umujyi wa Mweso uri muri teritwari ya Masisi, nyuma gato yo kurekura tumwe mu duce yari yarafashe.

Amakuru vuga ko abaturage bari barasubiye mu ngo bongeye gushwiragira, bahungira mu bice bitandukanye bya Congo.

Umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye Mweso nyuma y’uko ingabo za Leta zihonyoye amasezerano ya Luanda yo guhagarika imirwano.

Bavuga ko batewe n’ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije ahitwa Kihongozi maze birwanaho kinyamwuga birukana ingabo za Leta mu gace bari barekuye.

Hari amakuru avuga ko umutwe wa M23 ushaka gufata utundi duce twa Mpati, Kivuye n’ahandi kugira ngo urinde ubuzima bw’abaturage bugarijwe n’imitwe y’inyeshyamba yiyambajwe n’ingabo z’Igihugu.

Andi makuru agera k’UMUSEKE avuga ko intambara itoroshye yabereye i Bihambwe aho abaturage bahungiye mu bice bya Rubaya, Katale, Lushebele n’i Masisi Centre.

Abaturage bo bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara kuko nta bicuruzwa biri kubasha kugera i Bihambwe kuko byafatiriwe n’Ingabo za Leta ya Congo.

Leta ya Congo ivuga ko umutwe wa M23 wanze kuva mu bice washyize mu maboko y’ingabo za EAC ahubwo igakomeza kuzenguruka hafi aho no kwimurira abarwanyi bayo mu tundi duce.

Ni mu gihe umutwe wa M23 ushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi “kudashaka gukemura mu mahoro aya makimbirane” kandi ko “yahagurukiye gusenya M23”.

- Advertisement -

Uyu mutwe kandi uvuga ko Ingabo za Congo zicunge urekuye ibirindiro wafashe maze FARDC igahita ibyigarurira byakagombye gucungwa n’Ingabo za EAC.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW