Abadepite batowe mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Mbere bashinje ingabo za Leta, FARDC kwitwikira ijoro bakica abaturage 7.
Aba badepite basohoye itangazo ryamagana ubwicanyi abasirikare ba Congo bakoreye abaturage, bihimura ku rupfu rwa mugenzi wabo.
Bemeza ko ubwo bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo ku wa Kane, Ku wa Gatanu, Ku wa Gatandatu kugeza ku wa Mbere.
Izo ntumwa za rubanda zivuga ko abasirikare bakomerekeje abantu benshi banatwika inzu.
Bavuga ko ibyo byatangiye kuwa Kane ku wa 20 Mata, ubwo umugenzuzi mu basirikare bakorera ahitwa Aru yohereje abasirikare batatu nijoro kujya gufata umuturage ufitanye ikibazo na Leta.
Depite ean-Claude Draza yagize ati “Turi muri Ituri, Gurupema Obianzi, sheferi ya Lu, abantu batatu batamenyekanye, ariko bambaye impuzankano ya gisirikare ya Leta, FARDC, barashe abantu 7, bakomeretsa abandi benshi.”
Mugenzi we Patrice Austai yavuze ko byahereye ku wa Gatanu tariki 21 Mata, 2023 nko mu masaha ya saa tatu z’ijoro, ubwo ukuriye abasirikare yohereje batatu kugira ngo bafate umuturage wagiranye ikibazo n’ubuyobozi.
Yavuze ko icyo kibazo gishingiye ku butaka, kandi kitari kuba igikemurwa n’abasirikare, ndetse ko atemera icyemezo cyo kohereza abasirikare nijoro ngo bajye gufata abaturage.
Ati “Mu mahame ya gisirikare, ntabwo byemewe ko abasirikare bajya gufata abaturage mu gicuku. Turasaba ko hatangwa ubutabera kuri iki kibazo.”
- Advertisement -
Abadepite basabye ko hakorwa iperereza kuri ubwo bugizi bwa nabi, bihanganisha imiryango yahuye n’ibyo bibazo.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW