Abagore n’abakobwa basabwe kwigobotora amateka yabakumiraga muri siyansi

Inararibonye akaba n’umuhanga muby’ubumenyi n’ikoranabuhanga Dr Marie Christine Gasingirwa yasabye umuryango Nyarwanda by’umwihariko abagore n’abakobwa guhindura imyumvire yakomeje kubasigaza inyuma bakumva ko nabo bashoboye ibijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare.

Inararibonye akaba n’umuhanga muby’ubumenyi n’ikoranabuhanga Dr Marie Christine Gasingirwa

Dr Gasingirwa wayoboye Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda, HEC, ndetse agakora n’indi mirimo itandukanye mu Gihugu no mu mahanga, yibukije ababyeyi n’abana b’abakobwa ko kwiga iby’ubumenyi n’ikoranabuhanga bitagenewe abahungu gusa ahubwo n’abakobwa babishoboye kandi kugera ku iterambere rirambye bisaba ubufatanye ntawe uhejwe.

Agendeye ku mugani mugufi w’Ikinyarwanda, yasabye Abana b’abakobwa kudakomeza guheranwa n’amateka n’imyumvire bya kera byabacaga intege, ahubwo bakongera imbaraga mu myigire yabo no kuyahindura.

Yagize ati” Amase y’ejo ntahoma urutaro! Abagore n’abakobwa bakwiye gutinyuka bakiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare ntibakomeze gutsikamirwa n’amateka y’umuco wa kera yabimaga ayo mahirwe kandi birashoboka kuko ntabwo ayo masomo yahariwe abahungu gusa.”

Bamwe mu banyeshuri bari mu mashuri yisumbuye barimo abiga amasomo ya siyansi, bemeza ko aho ibihe bigeze aribo bagiye gufata iya mbere mu guharanira ko ayo mateka ahinduka kandi ko bafite ingero nziza z’abababereye icyitegererezo bityo nabo bagiye gushyiraho akabo.

Manzi Gaju Alda ni umwe muri bo, yagize ati“Iyo duhuye n’aba bayize biradufasha cyane. Siyansi twiga izamfasha guhuza ibyo twize n’ibikenewe mu buzima busanzwe duhange ibishya kandi tuzane n’ibisubizo bizaba bikenewe kuko aho Isi igeze isaba ubumenyi n’ikoranabuhanga bihambaye kandi umuhungu n’umukobwa bashoboye kimwe, ni ahacu rero ho kubyerekana.”

Rwemera Karabo Vanessa, nawe yagize ati” Tugomba gutekereza biruseho ntiduheranwe n’amateka yadukandamizaga kuko nta bwenge bwaremewe umuhungu butahawe n’umukobwa, aba batubanjirije babaye ba dogiteri natwe tugomba kuzabigeraho kuko Igihugu cyatanze ayo mahirwe.”

Dr Mary Nyasimi, umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, umuco n’ikoranabuhanga, UNESCO, muri Kenya we asaba ababyeyi kubera urumuri abana babo b’abakobwa babashishikariza kwiga ayo masomo kuko bagaragaje ko babishoboye.

Yagize ati” Dushishikariza abakobwa n’abagore gukurikira ayo masomo kuko tutabikoze Afurika yazakomeza gusubira inyuma, abagore n’abakobwa bakomeje gusigazwa inyuma kandi iyo urebye usanga nabo bashoboye. Ababyeyi nabo bakwiye gukangurira abo baba gushishikarira kuyiga aho kubaca intege kuko barabishoboye.”

- Advertisement -

Minisiteri y’Uburezi, ivuga ko hari gahunda yo kugeza Uburezi budaheza kuri bose ndetse bagahabwa amahirwe angana, igasaba abagore n’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare kuba urumuri ku bandi kuko ari abakobwa n’abahungu bose bashoboye kimwe.

Mu kurushaho gukomeza gushishikariza abakobwa n’abagore kurushaho gukomeza kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare, abanyeshuri 108 n’abarimu barenga 20 baturuka mu bigo by’amashuri 27 byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba bari mu mahugurwa azamara icyumweru abera mu Ishuri rya Rwanda Coding Academy riri mu Karere ka Nyabihu.

Muri ayo mahugurwa yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi, umuco n’ikoranabuhanga, UNESCO, ifatanyije na Scientific Technology Engineering Mathematics, STEM, Rwanda Association for Women in Science and Engineering,RAWISE, aho abahanga mubya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare biganjemo abagore bize ayo masomo bakagera kure bafatanya mu gusangira amakuru ubumenyi bugamije gufasha abakiri bato.

Dr Mary Nyasimi yereka Abana b’abakobwa ko kwiga siyansi bitagenewe abahungu gusa
Bamwe mu banyeshuri biga siyansi bari mu mahugurwa agamije kubashishikariza kwiga neza ayo masomo

BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW i Nyabihu