Abakomoka i Burera bahize gukura akarere ku mwanya wa nyuma mu mihigo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Bamwe mu bakomoka mu Karere ka Burera kuri ubu bakorera mu tundi Turere dutandukanye bazwi ku izina rya “Diyasipora”, by’umwihariko abakomoka mu Murenge wa Kinyababa, bahize gushyira hamwe n’abaturage biyemeza kutazongera kugaragara mu myanya ya nyuma mu mihigo, binyuze mu gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage.

Biyemeje kuva ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo

Ni umuhigo bahize kuri uyu wa 1 Mata 2023 ubwo abakomoka muri uyu Murenge wa Kinyababa batakihakorera, bifatanyaga n’abaturage mu muganda wo gusiza ibibanza bibiri bizubakwamo inzu z’abatishoboye, baniyemeza gusana ubwiherero bwose butameze neza, kuko ibi bibazo byafashe iya mbere mu gutuma Akarere kabo katesa imihigo kakaba akanyuma.

Mutabazi Edouard ni umwe mu baturage bitabiriye uyu muganda, avuga ko guhuza imbaraga n’ibitekerezo aribyo bizabafasha kwesa imihigo, bikabarinda kongera kwisanga mu myanya ya nyuma.

Yagize ati” Twatewe agahinda n’isoni ku mwanya wa nyuma twagize mu mihigo, ariko ubu dutewe ibyishimo no kubona abavuka muri uyu Murenge bakorera mu tundi Turere barababaranye natwe bakaba baje kwifatanya natwe gukemura ibibazo bitwugarije twubakira abatishoboye, abishyize hamwe nta kibananira ubutaha tuzaba abambere.”

Honorable Nyiramadirida Fortunée wari uhagarariye itsinda ry’abadiyasipora bakomoka mu Murenge wa Kinyababa, akaba na Komiseri wa komisiyo y’amatora, avuga ko bicaye bakisuzuma bagasanga uruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibihakorerwa rudahagije, biyemeza kwifatanya n’abaturage gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije.

Yagize ati ” Umwanya Akarere ka Burera kagize mu mihigo waratubabaje cyane, uyu muganda wateguwe ku rwego rw’Akarere, aho twatekereje guhuza abakomoka muri aka Karere batahakorera kwishyira hamwe, muri buri murenge tukarebera hamwe ibibazo byugarije abaturage tugafatanya nabo kubishakira ibisubizo”

“Ni muri urwo rwego natwe abakomoka muri Kinyababa, twahuriye hamwe n’abaturage dufatanya gusiza ikibanza tuzubakamo inzu ebyiri z’abatishoboye, twifuza ko umuturage wese abaho neza atekanye kugira ngo abashe kwiteza imbere nk’uko Perezida wa Repeburika ahora abitwifuriza, kandi n’ibindi bibazo bihari twiyemeje kubikemurira hamwe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa Nshimiyimana Jean Damascene, avuga ko bungutse amaboko mashya azabafasha kwesa imihigo vuba, abizeza ubufatanye muri byose.

Yagize ati” Kuba hari amaboko mashya y’abakomoka muri uyu Murenge bakorera hanze yawo batwegereye, ni amaboko mashya azadufasha kwesa vuba imihigo dufite twihutishe iterambere, twe nk’ubuyobozi ndetse n’abaturage turahari ngo dufatanye mu gukemura ibibazo byose bikibangamiye imibereho myiza y’umuturage.”

- Advertisement -

Kugeza ubu mu Murenge wa Kinyababa habarurwa ubwiherero 361 bukeneye gusanwa muri bwo hasigaye 39 biyemeje kurangiza mu gihe cy’ukwezi kumwe, inzu z’abatishoboye 10 zigomba kubakwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, murizo ebyiriatangiye kubakwa, byose biyemeje kubigeraho bafatanyije na Diyasipora y’abarenga 70 bahakomoka ariko bakorera hanze yaho.

Nyuma y’umuganda habayeho gusangizanya ibitekerezo

BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW i Burera