Abakora umwuga wo kuvunja basabwe kwirinda icyaha cy’Iyezandonke

Abakora umwuga wo kuvunja amafaranga y’amanyamahanga bo mu bice bitandikanye by’igihugu, basabwe kurangwa n’ubushishozi n’amakenga mu kazi, birinda icyaha cy’Iyezandonke.

Bahuguwe uko baka amakuru abakiriya bibarinda kugwa mu cyaha cy’iyezandonke

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19Mata 2023, mu mahugurwa y’umunsi umwe agamije kubongerera ubushobozi.

Ni amahugurwa yateguwe n’ikigo gitanga ubujyanama, Consultancy and Services Company (CSC) Ltd,gifatanyije na Banki Nkuru y’uRwanda ndetse n’Ishyirahamwe rihuza abakora umwuga wo kuvunja, Rwanda Forex Bureau Association.

Bimwe mu byo bahuguwemo, ni ukureba uko bakumira ibikorwa bishobora kubashora mu cyaha cy’iyezandonke .

Nkusi Gasana , umwe mu bakora ibikorwa byo kuvunjira abantu no kohereza amafaranga hanze, yavuze bagorwaga no kumenya kwaka amakuru umukiriya.

Ati” Twagiraga ikibazo cyo kumenya no gufata ingamba zo kumenya abakiriya bacu baza batugana kandi tutabazi. Abenshi twagira ikibazo cyo kutamenya uko tubabaza nk’ibyangombwa , twanabibaza ugasanga abigizeho ikibazo.”

Aya mahugurwa araza kudufasha gukora umwuga wacu neza kandi bitaduteza ingaruka.”

Avuga ko barushijweho kwigishwa uko baka amakuru umukiriya hagamijwe kurwanya icyaha cy’iyezandonke.

Ati” Umukiriya ugomba kumenya uwo ari we,aho aba, icyo akora . Urugero umuntu aguze imbunda, amafaranga ntayacishije muri Banki .Icyo gihe biragufasha ngo umuntu naho aba, Polisi igiye kumushaka, ,izakubaza kuko amafaranga azaba yaravunjiwe iwawe. “

- Advertisement -

Akomeza ati ” Bizadufasha kumenya abo dukorana nabo.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo kuvunja mu Rwanda, Rwanda Forex Bureau Association,Muhigi Zephanie, avuga ko bajya bahura mbogamizi zirimo no kudasobanukirwa amategeko.

Ati”Imbogamizi tugira ni uko tuba dufite amategeko tugenderaho ugasanga ariko tutayubahiriza.Hakavukamo ibibazo.

Akomeza ati “Kutubahiriza ayo mategeko cyane nkaya ajyanye no kurwanya iyezandonke,twaje kubahugura ngo bamenye uko bakwirinda amafaranga adasobanutse aturuka hirya no hino.Icyo twashakaga ni ukugira ngo tubagaragarize ingingo z’amategeko n’uburyo bw’imikorere.”

Avuga ko ku bufatanye na Banki Nkuru y’uRwanda ,guhugurwa bizabafasha gukora kinyamwuga kandi abatubahirije amategeko bagahanwa .

Mugabe Godfrey, umukozi wa Banki Nkuru y’uRwanda,ashinzwe itsinda rishinzwe kurwanya iyezandonke no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Avuga ko abakora ivunjisha bafite imbogamizi zo kuba bakwakira amafaranga avuye mu byaha, bityo bikaba bakwisanga mu byaha.

Ati” Akenshi usanga ivunja kenshi usanga rikorerwa ku mipaka,bigakorwa n’abantu bagenda, ahari urujya n’uruza rw’amafaranga atandukanye,ku buryo byakorohera umuntu gufata anafaranga ,yaba ari amadorari amaze kuyakura mu byaha, akayavunjamo amanyarwanda,akayabitsa mu Kigo cy’imari.”

Avuga ko biba bigoye kumenya inkomoko yayo.

Ikindi ni uko kubasha kugenzura no gutahura uko amafaranga ahererekanwa biri ku rwego rwo hasi .

Ati” Niyo mpamvu tuba twaje kubahugura ngo tubasobanurire uko ibi byaha bikomeye n’ingamba Leta yashyizeho hanyuma tunabahereze (platform) yaho bakeneye kubaza.”

Mugabe avuga ko abakora uyu mwuga bagomba kumenya uko babika amakuru no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo abagaragaye mu cyaha cy’iyezandonke bakurikiranwe.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Consultancy and Services Company (CSC) Ltd,Mujawayezu Beatrice, yavuze ko aya mahugurwa azatanga umusaruro mu gukumira ibyaha.

Ati” Tubona ko aho amafaranga anyura hose tubashije kumenya abakiriya bayazana,bituma igihugu muri rusange kibasha kumenya uko gikora ubugenzuzi( assessment), uko amafaranga yinjira mu gihugu n’uko akoreshwa, n’uburyo asohokamo.”

Akomeza ati ” Umusaruro twiteze, ni ugufatanya na Rwanda Forex Bureau Association,nk’abahuguwe bazabugira ibyabo,bagafasha igihugu mu kubahiriza imirongo ngendrwaho kugira ngo bakumire iyezandonke.”

Bivugwa ko icyaha ari iyezandonke mu gihe umuntu yabonye amafaranga mu buryo budasobanutse, bunyuranye n’amategeko, binyuze mu cyaha cya Ruswa, gucuruza intwaro, ibiyobyabwenge ,kunyereza imisoro n’ibindi byose bunyuranyije n’amategeko.

Muri rusange abantu 96 baturutse mu bigo 54 bikora ivunjisha nibo bahuguwe.

Itsinda ryabafashije guhugurwa

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW