Abakozi ba NESA bibutse abazize Jenoside i Murambi, baremera abacitse ku icumu

NYAMAGABE: Abayobozi , abakozi n’abafatanyabikorwa  b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, batanga ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango ifite ababo baharuhukiye.
Abayobozi n’abakozi ba NESA bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside

Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr Bahati Bernard avuga ko bahisemo gusura uru Rwibutso kubera ko Jenoside yahabereye yakoranywe ubukana n’ubugome ndengakamere byo ku rwego rwo hejuru.

Dr Bahati yavuze ko hari bamwe mu bakozi b’iki kigo batigeze bahagera cyangwa ababashije kuhagera bakaba barazaga ku giti cyabo.

Ati“Iki kigo ni gishya niyo mpamvu twifuje ko abakozi bose muri rusange basura Urwihutso bakaremera n’iyo miryango itishohoye yarokotse.”

Uyu muyobozi avuga ko babanje koherezayo abakozi ba NESA kugira ngo baganirize iyi miryango ku bufasha bakeneye ikigo cyabaha.

Ati “Twasanze bafite ibibazo bitandukanye by’ubushobozi buke harimo kubura ibiryo n’imyenda ibi nibyo twabashije kubaha.”

Yavuze ko bahavanye isomo n’umujinya mwiza wo gufata icyemezo ko ibyabaye bitazongera kuko ibyo babonye biteye agahinda.

Niyonsaba Immaculée, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 94, wagenewe ubufasha yavuze ko bimushimishije kuba hari abakozi bangana gutya babaremeye.

Ati “Nshimiye abakozi ba NESA ndumva nta kintu narenzaho kubera ko umuntu ukwibuka akaguha icyo urya n’icyo wambara ntacyo wamunganya.”

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe Uwamariya Agnès avuga ko kwishyira hamwe nk’abakozi b’ikigo kimwe, bagatanga ubutumwa bwo guhumuriza barokotse no kubafata mu mugongo mu bikorwa no mu magambo, bifite icyo bisobanuye.

Ati “Ubufasha aba bakozi bahaye iyi miryango, buje bwunganira ubundi Inzego za Leta zatanze muri iyi  myaka 29 ishize.”

Uwamariya yavuze ko abenshi bafashijwe kubona amacumbi, abana babo bariga abandi baravuzwa, ibyo byose bikwiriye gutuma abantu bishimira ibyagezweho.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi rushyinguyemo abarenga ibihumbi 50.

Umuyobozi Mukuru wa NESA DR Bahati Bernard avuga ko i Murambi habereye mateka mabi
Imiryango 6 yarokotse Jenoside itishohoye yahawe ubufasha
Dr Bahati Bernard uyobora NESA n’abakozi b’ikigo bashenguwe n’ubukana Jenoside yakoranywe i Murambi.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyamagabe