Abarokokeye i Runda barifuza ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kuri Nyabarongo

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, barifuza ko ku kiraro cya Nyabarongo hashyirwa ibimenyetso bya Jenoside bigaragaza abatutsi bayiroshwemo.
Guverineri Kayitesi Alice ashyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo waroshywemo abatutsi benshi

Iki cyifuzo bakivuze kuri uyu wa 6 taliki ya 15 Mata 2023 ubwo bibukaga ku nshuro  ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, cyabanjirijwe n’urugendo rurerure abaturage n’abayobozi bakoze bava ku biro by’Umurenge wa Runda bagana ku mugezi wa Nyabarongo.

Bavuga ko bamaze igihe basaba ko hashyirwa ibimenyetso kubera ko abicanyi bawuroshyemo umubare munini w’abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Runda, ndetse n’abandi bari bahungiye muri Kiliziya ya Gihara no ku biro by’iyo Komini.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Runda, Nshogoza Innocent avuga ko guhora bibukira mu mazi ahantu hatari ibimenyetso biriho urutonde rwa bamwe mu batutsi ari ikibazo kibabangamiye.

Ati “Ababyeyi bacu, abavandimwe, abana bacu ndetse n’abaturanyi mbere yuko babaroha muri uyu mugezi wa Nyabarongo,  babanzaga kubica bakabapakira mu modoka.”

Nshogoza avuga ko hari abandi Interahamwe zakomeretsaga bakabaroha muri Nyabarongo batarashiramo umwuka.

Yagize ati “Guhora twibukira mu mazi ntabwo bitworohera, badufashe bahashyire ibimenyetso.”

Perezida wa IBUKA akomeza avuga ko hari igihe bigeze kubibwira Ubuyobozi bwemera kubaka ahashyirwa ibimenyetso ariko bikaba bitarakorwa.

- Advertisement -

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko abasaba ko kuri Nyabarongo hubakwa ibimenyetso bya Jenoside, atari Abarokokeye i Runda gusa, ahubwo ko ari abarokotse benshi batuye mu Mirenge ikora kuri Nyabarongo, kuko umubare munini w’abatutsi bari batuye muri iyo Mirenge, n’abahahungiye batabarika.

Ati “Imirenge Nyabarongo ikoraho ni myinshi, ahenshi habereye Jenoside abawuroshywemo nabo ni benshi.”

Kayitesi avuga ko ibyo gushyira ibimenyetso bya Jenoside, barimo kugisha inama MINUBUMWE kugira ngo hazakoreshwe ikimenyetso kimwe gusa bidasabye ko buri Murenge ukora kuri uyu mugezi ushyiraho icyawo.

Ati “Turabasaba kuba bihanganye bagategereza icyemezo Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu izafata kuri iki kibazo.”

Guverineri yihanganishije abahaburiye ababo, akavuga ko byatewe n’Ubuyobozi bubi ariko abaha icyizere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yabasabye kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside ihembera amacakubiri mu Rwanda.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide avuga ko ibimenyetso biranga uko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yashyizwe mu bikorwa bikenewe aha hantu.

Ati “Inzego zibifite mu nshingano, nizitanga umurongo kuri iki kibazo, kizubakwa.”

Mu Mirenge isaga 13  ikora kuri Nyabarongo mu Ntara y’Amajyepfo, ahubatswe Ibimenyetso bya Jenoside ni ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Umurenge wa Rugendabari ndetse ni uwa Gatumba ho mu Karere ka Ngororero bita ku Cyome.

Abarokokeye i Runda basabye ko kuri uyu mugezi hashyirwaho ibimenyetso bya Jenoside
Umubare munini w’Urubyiruko witabiriye ikigikorwa cyo Kwibuka
Abarokotse Jenoside bifuza ko kuri Nyabarongo hubakwa ibimenyetso biranga Jenoside
Gitifu w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide avuga ko biteguye gushyira mu bikorwa icyemezo kizafatwa

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi