Abashaka kwiga muri Kaminuza zo hanze Ikigo NIYO Travels kiri kubibafashamo

Ubuyobozi bwa NIYO Travels bwemeza ko abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze badakwiye kugira impungenge izo arizo zose, kuko imbogamizi bahuraga na zo zabonewe umuti urambye, ndetse bakaba bakomeje gahunda yo kubahuza na Kaminuza zikorana na bo ngo zibahe ibisobanuro byimbitse.

Umuyobozi w’iki kigo Ismail Niyomurinzi ashimangira ko ikigo ayoboye cyagerageje gukuraho imbogamizi zatumaga ushaka kwiga hanze y’igihugu bimugora kubera ba rusahuriramunduru bayobyaga ababyifuza bagamije indonke.

Yagize ati: ”NIYO Travels ifasha abashaka kwiga hanze y’igihugu kubona ishuli kandi ryiza rijyanye n’ibyo ashaka kwiga, kubona ibyangombwa byose bisabwa, kubona icumbi iyo abikeneye na byo, ndetse akagabanyirizwa n’ikiguzi cyo kwishyura ishuri mu buryo bufatika ugereranije n’uko yanyura ahandi, kuko hari Kaminuza dusanzwe dufitanye amasezerano”.

Mu rwego rwo gukomeza gusobanurira ababyifuza, mu bihe binyuranye NIYO Travels yagiye iteganya uburyo bwo guhuza abifuza kujya kwiga hanze ku migabane itandukanye, ndetse na bamwe mu bahagarariye izo Kaminuza ziba zizabakira kugira ngo bahabwe ibisobanuro bihagije n’inzira zose binyuramo.

Kuri iyi nshuro, iyi gahunda ikaba iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu taliki 14/04/2023 kuri Ubumwe Grande Hotel mu Mujyi wa Kigali!

Gahunda izahera saa tatu za mu gitondo (09h00 a.m) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), aho umunsi wose uko abifuza ibisobanuro bazagenda bahagera, bagasobanurirwa inzira zose binyuramo n’ibisabwa abashaka kujya kwiga muri izi Kaminuza zo hanze bacamo, kandi bitanabangamiye amikoro yabo.

Uyu akaba ari umwanya mwiza ku babyeyi bifuza kohereza abana babo ndetse n’abanyeshuli bifuza kubona amakuru ahagije!

NIYO Travels ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Centenary House. Ukaba wahagera ugahabwa ibisobanuro byisumbuyeho, cyangwa se ugahamagara kuri Telephone igendanwa numero: +250788307538.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW