Abuzukuru ba Perezida Kagame ni aba “Gunners”

Perezida Paul Kagame yashyize ku rubuga rwe abuzukuru be bambaye imyambaro iriho ibirango by’ikipe ya Arsenal, avuga ko ari aba “Gunners”.

Abana ba Ange Kagame na Bertrand Ndengeye, Sekuru (Perezida Paul Kagame) abifuriza kuzafana Arsenal

Ikipe ya Arsenal irishimira ko izakina imikino y’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions Ligue) nyuma y’imyaka hafi 8 itazi uko iryo rushanwa rimeze.

Ku bakunzi bayo, amahirwe yo kuba yatwara igikombe cya Champiyona muri uyu mwaka yarayoyotse, ariko ku mutima benshi bagenda na yo harimo na Perezida Paul Kagame utajya ahisha amarangamutima ye kuri iyi kipe yatsinda cyangwa yatsindwa.

Perezida Paul Kagame yashyize kuri Twitter ifoto y’abuzukuru be, bambaye utwenda turiho ibirango bya Arsenal, ndetse avuga ko ari abarashi.

Ati “Turi aba “Gunners” (Abarashi) …newest (bashya) & youngest (batoya)….#FanClub.”

Ku wa Gatatu, iyi kipe iri mu maraso ya Perezida Kagame yari yahuye na mukeba, Manchester City, ubu bahanganiye igikombe, ariko umukino warangiye nabi ku ruhande rwa The Gunners, aho yatsinzwe ibitego 4-1.

Arsenal ariko iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 75, Manchester City ifite imikino ibiri y’ibirarane ifite amanota 73.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -