Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy’amateka i Kigali

Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, agiye gukora amateka, akora igitaramo gihuriwemo n’ibyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Igitaramo yise Integrity Gospel Concert , gikubiye mu iserukiramuco ” Easter African Gospel Festival, igice cya mbere (first edition).

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera mu ihema rya Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi 2023 , kizahuriramo ibyamamare bitandukanye.

Mu bamaze gutangazwa barimo Umuramyi w’umurundi, Apostle Apolinaire Habimana, nawe umaze igihe muri uyu muziki, Nduwimana David utuye muri Australia ariko afite ubwenegihu bw’u Burundi.

Mu bandi bo mu Rwanda azafatanya nabo harimo umunyabigwi Aime Uwimana ndetse na Nkomezi Prosper ukomeje kugaragaza impano idasanzwe.

Alexis Dusabe yasohoye album ya mbere yise ”Byiringiro” mu mwaka wa 2010, album yariho indirimbo nyinshi zakunzwe cyane nk’Umuyoboro n’izindi.

Uyu muhanzi ntiyari aherutse gukora ibitaramo kiri ku rwego rwo hejuru.

Igitaramo yaherukaga kugaragaramo n’icyo yakoreye mu Mujyi ahazwi nka Car Free Zone afatanyije na Israel Mbonyi ndetse na Papi Clever.

Nyuma yaho yagiye agaragara mu bindi bitaramo bitandukanye yabaga yatumiwemo ndetse no mu nsengero by’umwihariko izo mu Itorero rya ADEPR abarizwamo.

Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo nyinshi zagumye mu mitima ya benshi zirimo ” Njyana igorogota”, “Kuki turira”, “Mfite Umukunzi” n’izindi.

- Advertisement -

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW