AMAFOTO – Dutembere Nairobi, umujyi abakora ubushabitsi batamenya amanywa n’ijoro!

Kenya ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC kimwe n’u Rwanda, Uganda, Tanzania, u Burundi, Congo Kinshasa na Sudan y’Epfo. Bakoresha Igiswahili nk’ururimi kavukire, ariko hari n”izindi ndimi za buri wese n’agace avukamo, bagahuzwa cyane n’Icyongereza mu kazi no mu butegetsi.

Yaya Center izwiho gukorerwamo ubucuruzi

Ni igihugu gituwe n’abaturage basaga miliyoni 54. Gifite imijyi itandukanye kenshi usanga yiganjemo ibikorwa by’ubucuruzi.

Muri iyo mijyi, umukuru ni Nairobi, ufatwa nk’umurwa mukuru. Mombasa ni umujyi wo ku cyambu, Kisumu, Nakuru na yo ni imijyi minini muri Kenya, hakaba n’indi ariko idateye imbere cyane.

Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye ku buhinzi, inganda, uburobyi, ubukerarugendo, n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu 2020 iki gihugu cyari icya Gatatu muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu bifite ubukungu buteye imbere nyuma ya Nigeria na Afurika y’Epfo.

Muri uwo mwaka Banki y’Isi yashyize iki gihugu ku mwanya wa 56 mu bihugu 190 nk’ahantu horoshye gukorera ubucuruzi.

Ifaranga rya Kenya ryitwa ishilingi. Ryihagazeho ku ruhando mpuzamahanga. Inoti imwe y’amashillingi 1000 ya Kenya ubu ivunjywa ku mafaranga y’u Rwanda 8000.

Mu 1963 Kenya yabonye ubwigenge, bwa mbere itegekwa na Perezida Jomo Kenyatta waje kwitirirwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Nairobi.

Ni nyuma yo kwigobotora ingoma y’Abakoroni b’Abongereza.

- Advertisement -

Nyuma yo kubona ubwigenge, iki gihugu cyateye imbere cyubaka imwe mu Mijyi irimo na Nairobi. kuri Kenya ni yo nkomoko ya Perezida Barack OBAMA wayoboye Leta zunze Ubumwe za America!

 

Dutemberane i Nairobi…

Nairobi ni umwe mu Mijyi iteye imbere ku bikorwa remezo. Uyu Mujyi utuwe n’abaturage basaga Miliyoni  eshanu (miliyoni 5).

Ubwo umunyamakuru w’UMUSEKE yawutemberaga, yiboneye ubuzima babayeho n’iterambere ryaho.

Akazi ubusanzwe muri iki gihugu gatangira ku isaha ya saa tatu z’igitondo (9h:00 a.m) ku bakozi ba Leta n’abandi bakora ibyabo.

Ariko ku bakora ubushabitsi bo ntibazi amanywa n’ijoro!

Mu duce umunyamakuru yagezemo turimo “Kindaruma”, ni hafi y’aho abaturage bari bamaze iminsi bigaragambya, bamagana ubuzima bavuga ko buhenze.

Utundi duce twagezemo ni Kilimani, Eastleigh, ndetse no Mujyi rwagati wa Nairobi.

Yaya Center irimo ibigo by’imari ndetse bn’ibindi bikorwa
Muri Nairobi hari ibikorwaremezo biteye imbere

 

Kilimani…

Agace ka Kilimani gaherereye mu Mujyi wa Nairobi. Ni hamwe mu hubatswe n’Abongereza mu myaka ya 1960. Aka gace gafite inyubako zo guturamo, ariko hakorerwa n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Muri aka gace uhasanga inyubako z’ubucuruzi zikomeye zirimo nka “Yaya Center”, ifatwa nk’izingiro ry’ubucuruzi n’ubundi bushabitsi. Muri iyi nyubako hakorerwamo za restaurant, abacuruza telefoni, ibigo by’imari n’ibandi.

Muri aka gace niho hari kandi inzu y’imyidagaduro ikinirwamo imikino y’urusimbi “Casino”.

Niko karimo n’inzu y’uwahoze ari umukuru w’igihugu (Uhuru Kenyatta) State House n’umuhanda w’umukuru w’Igihugu (State house road).

Karimo ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, Pariki (Nairobi Arboretum Park), n’utubyiniro (night clubs) ku bifuza kunyeganyeza umubiri.

Umwihariko w’aka gace karimo umubare mwinshi w’Abanyarwanda bagiye gukora ibikorwa by’ubucuruzi muri Kenya.

Karimo kandi insengero harimo n’umusigiti ukomeye w’Abahinde.

Inyubako ndende zo mu gace ka Kilimani
Ibiraro byo hejuru hirya no hino usanga ari byinshi bifasha abagenzi
Imihanda yo hejuru (highway) ifasha kwihutisha ingendo

 

Eastleigh ni agace kihariye…

Niwumva umuntu uri i Nairobi akubwiye ngo agiye Eastleigh, uzamenye ko atagiye kurya ubuzima.

Ni ahantu umuntu ashatse yavuga ko “nta mikino” kuko amaso aba ahanze ku bucuruzi bwiganjemo imyenda.

Eastleigh ni agace katarangwamo isuku, ariko gakorerwamo ubucuruzi ku rwego rwo hejuru.

Ku mugoroba wa Eistleigh usanga abantu ari urujya n’uruza
Higanjemo abavuye muri Somalia , bakora ubushabitsi
Muri Eistleigh hari na za restaurant nyinshi
Agace ka Eistleigh nubwo gafite inyubako zigezweho karimo isuku nke

 

Ikiganiro n’umunyamakuru…

Ubwo natumizaga imodoka (bolt) injyana muri aka gace, umushoferi witwa Patrick twabanje kuganira mu Giswahili.

Namusobanuriye ko ndi umushyitsi muri iki gihugu, mubwira ko mvuye mu Rwanda. Natangajwe n’uburyo nasanze azi cyane Perezida Paul Kagame.

Ati “Uri uwo kwa Perezida Kagame? Uriya mugabo turamwemera. Twebwe hano ibintu ntabwo bimeze neza. Ibiciro bya mazutu byarazamutse, n’ibindi.”

Yambajije niba twishimiye uko Perezida atuyoboye, mubwira ko atuyoboye neza, ndetse tumaze gutera imbere kuri byinshi. Ni uko dukomezanya urugendo rujya Eastleigh.

Kuva Kilimani ujya Eastleigh, ni iminota hafi 25, ukishyura amashilingi 470 (Frw 5000), ariko mu gihe wahura n’umuvundo ashobora kwiyongera ukishyura Ksh 700.

Aka gace kiganjemo abavuye muri somalia, bakora ibikorwa bitandukanye . Indimi zaho usanga ari uruvangitirane rw’igiswsayile n’icyarabu . Umwihariko muri aka gace ni uko ibintu bicuruzwa ku guciro gito ugereranyije n’ahandi.

Bisaba kuba maso kuko urebye gato wakwibwa kuko uhasanga insoresore zidafite icyo gukora ziba zinywera ikiyobyabwenge cya “Cole”.

 

Transport i Nairobi…

Mu mihanda ya Nairobi uhasanga umuvundo w’ibinyabiziga nubwo Leta yagerageje kubaka ibiraro hirya no hino. Yaba ari ibica hejuru (highway) ndetse n’ibindi bica hasi.

Ushobora kwibaza niba buri muturage afite ikinyabiziga.

Mu rwego rwo kwirinda gukererwa akazi cyangwa umuhangayiko (stress) zo gushaka imodoka ikugeza ahantu, abikorera bakoze porogaramu ifasha kubona imodoka mu buryo bworoshye.

Bashyizeho porogaramu “Bolt” bitiriye izo modoka, na Ubber, bakoresheje google map, ikakubwira amafaranga ukoresha. Ni porogaramu wagereranya na “Yego Cab” yo mu Rwanda.

Icyo ukora uyinjiramo, ukandikamo aho uri, n’aho wifuza kujya, mu minota itanu (5min) imodoka iba ikugezeho.

Muri uyu Mujyi ariko usangamo n’ubundi buryo bukoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu burimo na moto.

Bitandukanye no mu Rwanda, aho yaba umugenzi n’umutwaye baba bambaye ingofero yo kwirinda (casque), i Nairobi ho siko bimeze, utwaye ni we wambara ingofero gusa kandi ntatinye no gutwara batatu kuri moto imwe!

Icyakora nubwo ibikorwa remezo ari byinshi, umujyi uracyafite urugendo mu bijyanye n’isuku ibereye umujyi.

ANDI MAFOTO

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE I Nairobi