Barasaba ko igihe cyo kumara ibikoresho bya Pulasitiki mu bubiko cyongerwa

Kuri uyu wa kabiri ubwo ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) cyakoraga ubukangurambaga bwo kurwanya no guca ibikoresho bikoze muri pulastiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa bamwe mu bacuruzi batangaje ko bahawe igihe gito cyo kumara mu bubiko ibyo bikoresho bityo bibaviramo ibihombo.

Alexandre Maniraguha umucuruzi ukorera mu mujyi wa Kigali

Alexandre Maniraguha umucuruzi ukorera mu mujyi wa Kigali avuga ko yakoraga ubucuruzi bwo kwinjiza amacupa ya pulastiki mu Rwanda ariko igihe kiragera ubuyobozi burabihagarika, hanyuma nabo babishyira mu
bubiko.

Ati “ REMA yaje kumenya amakuru ko hari ububiko buri hano, ariko ubwo bubiko bukaba bwari bufunze, kubera imyaka ibiri bari baraduhaye yari yararangiye maze badutegeka kubihagarika hanyuma turafunga kandi imyaka bari baraduhaye yari mike cyane.”

Habayeho uburyo bw’ibiganiro aho abacurizi bagiye basaba ko babongerera igihe ariko ngo ntabwo bahawe igisubizo ku by’ifuzo bari bafite, bituma ibikoresho byabo bidashira mu bubiko.

Ati” Baduhaye imyaka mikeya yo kubimara mu isoko ariko birananira, kubera ko batongeye kumpa icyangombwa cyo kubicuruza , maze ndabifungirana mu bubiko.”

“Murebye ibintu twinjije mu gihugu ntabwo mu myaka ibiri waba warabimaze kuko byari byinshi, gusa batugiriye impuhwe bareka tukamara ibyo dufite mu bubiko , kuko twarabyinjije tubisoreye, kandi duhabwa ibangombwa byemewe n’amategeko ariko biza kudutungura baraduhagarika rero twabuze aho tubishyira biba ngombwa ko tubifungirana kandi byaduteje igihombo kinini cyane.”

Alexandre Maniraguha yakomeje avuga ko kugeza ubu ibikoresho bya Pulastiki afite mu bubiko bitewe n’ibihe babahaye byo kuba babimaze mu bubiko byatumye acuruza nabi ku buryo yagize igihombo kiri hagati ya miliyoni 25 na 30 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kivuga ko ibyo abacuruzi bavuga ko bahawe igihe gito cyo kumara mu bubiko ibikoresho bya Pulastiki byaba ari ukwirengagiza amategeko.

Beata Akimpaye ushizwe ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kubungabung ibidukikije yavuze ko REMA ikora ubugenzuzi ikajya ahantu hatandukanye mu masoko mu mabutiki kugira ngo irebe ko hatarimo abantu bari kurenga kuri rya tegeko, niyo mpamvu ahakigaragara ibyo bikoresho bya Pulatiki mu bubiko bigenda bifatwa muri ubu bugenzuzi.

- Advertisement -

Ati “ Itegeko ryagiyeho 2008, maze itegeko rivugururwa muri 2019 muri icyo gihe cyose REMA ntabwo yakoraga ubugenzuzi gusa ahubwo yakoraga n’ubukangurambaga mu buryo butandukanye ikoresha inama zitandukanye n’abacuruzi, imenyekanyisha itegeko n’ibibuzwa muri ryo, kuva icyo gihe rero urwo rugendo kuva 2008 rurakomeje ariko ntabwo navuga ngo wenda abantu ntibabimenye.”

Akimpaye akomeza avuga ko nkuko muzi amagendo y’injira mu gihugu na za kanyanga kandi zaraciwe ariko bigakomeza kugaragara mu gihugu ni nako ibikoresho bimwe bya Pulastiki biza muri ubwo buryo.

Ati “ Itegeko ryavuguruwe muri 2019 hatanzwe igihe cy’inziba cyuho, rikaba ryarahaye abari bafite mu bubiko ibikoresho bya pulastiki ikoreshwa inshuri imwe igihe cy’amezi atatu ko ibyo bikoresho bigomba kuba byashize mu bubiko byabo, ntabwo cyari ikintu cyabituye hejuru.”

Babandi babikoraga muruganda nabo bahawe igihe cy’inzibacyuho y’igihe cy’imyaka ibiri rero aha navuga ngo kugeza uyumunsi n’ubukangurambaga bungenda bukorwa, niyo turi muri ubu bugenzuzi nabwo turabigisha uza gusanga abo mwabonye benshi turahorana kandi turaganira , rero naba nashobora kuvaga ngo ni ukwirengagiza amategeko.”

Mu magenzunzi aherutse ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) yabonye ububiko bw’ibikoresho bya Pulasstiki bikoreshwa inshuro imwe mu mujyi wa Kigali burimo ibigera kuri Toni eshanu.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Beata Akimpaye ushizwe ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije muri REMA 

Ibikoresho bya Pulastiki byagiye bifatwa byari bibitswe mu bubiko mu mujyi wa Kigali

DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW