Bitunguranye Odinga yahagaritse imyigaragambyo karundura yari iteganyijwe

Ralia Odinga utaremeye ibyavuye mu matora yahagaritse Imyigaragambyo yari itegerejwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Mata 2023, asaba Perezida Wiliam Ruto gushaka igisubizo cyirambye cyazana amahoro n’ituze.

Raila Odinga avuga ko yibwe amajwi, akigaragambya asaba Perezida William Ruto kugabanya ikiguzi cy’ubuzima

Mbere y’ijambo yavugiye kuri Televiziyo yo muri Kenya, abanyagihugu icyoba cyari cyose ko mu gitondo ibintu byarushaho kuba bibi, ahanini n’uburyo yari yatanze integuza yayo.

Umunyamakuru wa UMUSEKE, Tuyishimire Raymond uri i Nairobi, avuga ko ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu mujyi wa Nairobi ituze ryari ryose, ndetse bamwe biteguye ko ibyavuzwe na Odinga bishobora guhinduka.

Akikijwe n’abantu bake bo mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Azimio La Umoja One Kenya, Raila Odinga yavuze ko gahunda yo guhagarika imyigaragambyo yakozwe no mu rwego rwo kubahiriza icyumweru gitagatifu cya Pasika, ndetse n’igisibo cy’abo mu idini ya Isilamu (Islam).

Mu ijambo rye ati “Duhagaritse Imyigaragambyo ku wa Mbere, ariko tuzakomeza duharanire uburenganzira bwacu mu gihe bitatanga umusaruro, nta bisobanuro cyangwa ngo nyakubahwa Ruto asubize icyifuzo cyacu, tuzahitamo gukomeza Imyigaragambyo nyuma y’icyumweru kimwe.”

Ntibizwi niba Wiliam Ruto ari bwemere kujya ku meza amwe na Raila Odinga.

Odinga w’imyaka 78 aheruka gutangiza Imyigaragambyo yise Maandimano Monday,  yavuga ko igomba kujya iba buri kuwa mbere, mu rwego rwo kudashyigikira ubutegetsi bwa William Ruto ashinja kumwiba amajwi mu matora yo mu 2022.

Amushinja kandi kwirengangiza uburibwe bw’ibibazo abanya Kenya barimo birimo n’ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’ibiciro.

Mu bindi ni uko yanze ko hakorwa ubugenzuzi ku bakozi ba komisiyo y’Igihugu y’amatora,icyenewabo mu miyoborere ya Kenya no kuba guverinoma itarashyize mu bikorwa ibyo yasezeranyije abaturage.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE i Nairobi