Karasira Aimable azasuzumwa indwara zo mu mutwe

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwanzuye ko Karasira Aimable izwi nka Prof.Nigga habaho itsinda ry’Abaganga risuzuma niba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Karasira Aimable uzwi nka Prof. Nigga ubwo aheruka mu Rukiko

Icyemezo cy’Urukiko cyasohotse kuri uyu wa Kane kivuga ko hashyizweho itsinda ry’abaganga bo ku bitaro by’i Nderani rizasuzuma niba Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe.

Icyemezo kigira kiti “Urukiko rutegetse ko hashyirwaho abaganga 3 bo mu bitaro by’i Ndera bagasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.”

Karasira aregwa ibyaha bitandukanye birimo no Guhakana jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abaganga ngo bagomba “Gusuzuma niba hari uburwayi bwo mu mutwe afite, basanga abufite bakagaragaho aho bugeze.”

Mu iburanisha riheruka urubanza rwa Karasira rwari rwasubitswe nyuma y’uko agaragaje ko afite uburwayi, ndetse n’abamwunganira Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana, bakagaragaza ko Karasira akwiye kwitabwaho nk’uko byagenze kuri Barafinda Sekikubo Fred.

Bibiliya Ntagatifu mu ntoki, Karasira bita Prof. Nigga yitabye Urukiko, asaba kuvurwa “uburwayi bwo mu mutwe”

Théogène NSHIMIYIMANA 
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -