Cricket: IPRC-Kigali yegukanye Dafabet Tournament 2023

Ikipe ya Cricket y’ikigo cy’ishuri cya IPRC-Kigali, yegukanye igikombe cy’irushanwa rya ‘Dafabet RCA T10 Men’s Tournament 2023’ nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Challengers CC bari bahanganye.

Ikipe ya IPRC-Kigali yegukanye irushanwa rya ‘Dafabet RCA T10 Men’s Tournament 2023’

Iri rushanwa ryasojwe ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, risorezwa ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket giherereye mu Murenge wa Gahanga.

Ni irushanwa ryateguwe biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Cricke [RCA] na Dafabet yariteye inkunga bikanatuma ryitirirwa iki kigo.

Amakipe abiri ya IPRC-Kigali CC na Challengers CC ni zo zahize izindi enye, bituma zigera ku mukino wa nyuma. Ryari ryitabiriwe n’amakipe atandatu arimo: Challengers CC, IPRC-Kigali CC, Right Guard CC, Zonic CC, Kigali CC na Terugu CC.

Mbere yo gutangira umukino, habanza kubaho tombola [Toss] yerekana ikipe iza gutangira ikubita udupira [Batting] cyangwa itera udupira [Bowling]. Ikipe ya Challengers CC ni yo yatsindiye gutoranya icyo itangira ikora maze ihitamo gutangira itera udupira [Bowling].

Ubwo byari bisobanuye ko ikipe ya IPRC-Kigali yatangiye ikubita udupira [Batting] twari guterwa na Challengers CC.

IPRC Kigali yasoje igice cyambere (First inning) ishyizeho amanota 82 muri Overs icumi zingana n’udupira 60, ariko Challengers yirwanyeho isohora abakinnyi bane ba IPRC Kigali (4 Wickets).

Icyo ikipe ya Challengers CC yasabwaga, ni amanota 83  kugira ibashe kwegukana igikombe ariko nta bwo byayikundiye kuko muri Overs icumi, yatsinzemo amanota 71 gusa(71 Runs), ariko IPRC-Kigali na yo yasohoye abakinnyi barindwi ba Challengers (7 Wickets).

Byatumye ikipe y’ikigo cy’ishuri cya IPRC-Kigali, yahise yegukana igikombe cya Dafabet RCA T10 Men’s Tournament 2023 ku kinyuranyo cy’amanota 11. Ryari irushanwa rya mbere iyi kipe ikinnye nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya Mbere uyu mwaka.

- Advertisement -

IPRC-Kigali CC yahembwe igikombe inahabwa amafaranga ibihumbi 500 Frw, mu gihe Challengers CC yabaye iya Kabiri, yahembwe ibihumbi 250 Frw.

Hanahembwe kandi abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa.

Uko ibihembo byatanzwe ku bitwaye neza:

  • Manishimwe Oscar [Best Batter, IPRC-Kigali]: Yahembwe ibihumbi 70 Frw.
  • Iradukunda Jean Michel [Best Bowler, IPRC-Kigali]: Yahembwe ibihumbi 70 Frw.
  • Hamz-Khan [Top Six Hitter, Kigali Cricket Clu]: Yahembwe ibihumbi 50 Frw.
  • Ndikumana Didier [Best Fielder, Challengers CC]: Yahembwe ibihumbi 50 Frw.
  • Akayezu Martin [MVP, Zonic Tigers CC]: Yahembwe ibihumbi 100 Frw.

Umutoza wa IPRC-Kigali, Nzayisenga Jackson, yavuze ko icyabafashije kwegukana iki gikombe ari ukuba abakinnyi bamaranye igihe bari kumwe ndetse bakaba banafite ikibuga bitorezaho.

Byiringiro Emmanuel Ushinzwe ibikorwa muri RCA, yishimiye uko iri rushanwa ryagenze, ndetse avuga ko kuba ritwawe n’abakinnyi biganjemo abakiri ari ibitanga icyizere ku itrambere ry’umukino wa Cricket mu Rwanda.

Nyuma y’isozwa rya Dafabet RCA T10 Men’s tournament 2023, hahise hatangizwa irindi rushanwa rya ‘Dafabet RCA T20 Men’s Tournament 2023.’

Ku ikubitiro, ikipe ya Right Guards CC yatsinze Telugu Royals CC mu mukino wabimburiye iyindi, ku kinyuranyo cya Wickets umunani. Icyutumye hakinwa Overs 16 gusa, ni imvura yabaye nyinshi kuri iki kibuga cy’i Gahanga.

Uko umukino wagenze mu mibare: Telugu CC yatsinze 129/9 [Overs 16.0], mu gihe Rights Guards CC yatsinze 130/2 [Overs 13.5].

Iradukunda Jean Michel yabaye Best Bowler
Manishimwe Oscar yabaye Best Batter
Ubwo IPRC-Kigali yari imaze kwegukana intsinzi
Ibyishimo byabarenze baterura umutoza

UMUSEKE.RW